Bakomeje kuba mu buzima bushaririye nyuma yuko inzu yabo ihiye igakongoka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-18 08:01:31 Ubukungu

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, Nibwo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Inzu y'umuryango wa Nkurunziza Aimable na Kimenyi Jermaine, yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka.

Amakuru BTN yahawe n'uyu muryango wagize ibyago byo kuba inzu bari batuyemo ihiye igakongoka, avuga ko inzu yabo yahiye ku wa Gatanu nyuma yuko uyu muryango ufashe urugendo, noneho ubwo bari mu nzira bagenda( Umudamu n'abana babiri) baza kwitaba telefoni y'umuntu wababwiraga ko inzu yabo iri gushya ndetse ko n'ibikoresho byari biyirimo byahiye bigakongoka.

Uyu mubyeyiwitwa Kimenyi wahise asubira inyuma akerekeza ku rugo rwe rwari rwafashwe n'inkongi, yabwiye BTN ko ibi byago byatewe n'inkongi, byabateye igihombo kinini cyane kuko ibyo bari bafite mu nzu birimo n'imyambaro byose byahiye none kimwe n'abana be n'umugabo bakaba bakomeje kuba hanze amanywa na nijoro.

Yagize ati" Iyi nkongi yaduteje igihombo gikomeye cyane kuko ibyari mu nzu byose byahiye bikaba umuyonga none twese dusigaye twibera hanze amanywa na nijoro".

Iki kibazo kandi kinagarukwaho n'abaturanyi b'uyu muryango, aho batangarije BTN ko ukwiye gufashwa n'abagiraneza ndetse n'ubuyobozi kuko ubuzima bw'abawugize bukomeje kuba mu kangaratete.

Umwe muri aba baturanyi yabwiye umunyamakuru wa BTN ko kugirango abagize uyu muryango babone imyenda yo kwambara cyangwa amafunguro yo kurya bisaba imbabazi z'abaturanyi babo.

Agira ati" Uyu muryango ubayeho nabi rwose kuko yaba kurya no kwambara biri gusabaimpuhwe abagiraneza baturanye".

Umuyobozi Wungirije w'akarere ka Musanze Unshinzwe Imibereho Myiza y'abaturage, Kayiranga Theobarad yahamirije BTN ko ubuyobozi bgiye gutangira gufasha uyu muryango, ku ikubitiro bakabanza kubashakira aho kuba ndetse n'ubundi bufasha.

Yavuze ati" Ntago ubuyobozi bwareberera ikibazo nk'iki kiba. Tugiye gutangira aka kanya tubanze tubashakire aho kuba ndetse n'ubundi bufasha nkenerwa".

Gaston NIREMBERE /BTN TV

Related Post