Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwulire akagari ka Ntunga mu mudugdu wa Kiyovu, bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'umwijima bamaranye imyaka ibiri kandi barashyiriweho intsinga z'amashanyarazi ku nzu babamo.
Aba baturage batangarije BTN ko mbere yuko begerezwa amashanyarazi, bari basezeranyijwe ko bazafashwa no gushyirirwamo intsinga imbere mu nzu n'amatara azabaha urumuri ariko ubi kugirango babone bisaba ko bakoresha amatoroshi no kugenda bazinguza ibishirira mu nzu.
Umuturage witwa Bukiranzuki Kiki uhatuye, yabwiye BTN ko baterwa ubwoba n'abashobora kubagirira nabi bitwikiriye ijoro.
Yagize ati" Nibyo koko twahawe amashanyarazi ariko aho kugirango adufashe guhashya umwijima wagirango niyo yatumye wiyongera kuko ubu birakabije".
Undi muturage ariko wasigajwe inyuma n'amateka witwa Biziyaremye yavuze ati" Twagiye kubona tubona batuzaniye uru rutsinga barugeza mu nzu ariko ntitwigeze ducana".
Aba baturage kandi bavuga ko kuba batuye mu mazu adafite amashanyarazi bibagiraho ingaruka cyane zirimo kuba abanyeshuri bagorwa no gusubiramo amasomo mu gihe cya nijoro ndetse ko bibagora gukoresha ibikoresho by'itumanaho kuko ntaho babicaginga.
Uwitwa John utuye mu Mudugudu wa Ntunga ati" Kwiga ngo basubiriremo mu ngo amasomo biragoye ndetse kandi ntiwakoresha telefoni zigezweho ntamuriro".
Ku rundi ruhande, Undi muturage witwa Ntawuyamara Rachel, uturanye n'aba baturage bahawe umuriro nubwo bakiri mu mwijima, avuga ko nawe leta ikwiye kumutekerezaho agafashwa kubona umuriro kuko ntabushobozi yabona.
Agira ati" Leta yacu rwose ikwiye nanjye kumpa umuriro nanjye ngasogongera ku iterambere rishingiye ku bikorwaremezo kuko ntabushobozi".
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, Mr. Zamu Daniel, kuri iki kibazo , mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN ku murongo wa telefoni, yatangaje ko batari bakizi ariko bagiye kgikurikirana mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
Zamu ati" Nibyo koko bahawe ayo mashanyarazi ariko ntitwari tuzi ko badacana ariko buriya tugiye kubikurikirana ku buryo mu cyumweru kimwe iki kibazo kizaba kiri kuvugutirwa umuti".
Uyu murenge wa Mwulire uri kugenda utera imbere uko bwije nuko bukeye bitewe n'ibikorwa remezo biri kuhashyirwa, ugizwe n'utugari tune , turimo Akagari ka Ntunga, Bicumbi, Bushenyi na Mwulire.
Igihe iki kibazo kizaba cyakemutse BTN izabibatangariza mu nkuru zikurikira.
Amafoto ya bamwe mu bahaturiye