Karongi: Bararira ayo kwarika nyuma yuko umuhanda banyuragamo ucitsemo kabiri-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-25 08:52:45 Ubukungu

Abaturiye n’abakoresha umuhanda Karongi-Ruhango, unyura mu Birambo bya Gashali, bavuga ko babangamiwe no kuba waracitsemo kabiri ku buryo nta kinyabiziga kiri kuwutambukamo mu gice gihuza Rubengera na Rugabano.

Uyu muhanda wangijwe n’amazi amanuka mu misozi iwukikije nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama, muri aka karere haguye imvura nyinshi mu minsi itatu ikurikiranye.

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Karongi bakoresha umuhanda uhuza Intara y'uburengerazuba n'Amajyepfo bavuga ko ubuzima bwabo buri kubagora nyuma yuko uyu muhanda ucikamo kabiri.

Aba baturage mu gahinda kenshi baterwa n'ingaruka iri yangirika ry'umuhanda rimaze kubagiraho, bavuga ko mbere yuko wangirika, ubuzima bwabo bwari bumeze neza cyane cyane ku bahanyuraga berekeza mu isoko rya Rubengera ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Mu kiganiro umwe muri aba baturage yagiranye na BTN, Yagize ati" kuva uyu muhanda watangira kwangirika, imibereho yacu yatangiye kudukomerera ugereranyije na mbere bitewe nuko wadufashaga byinshi birimo kugeza no kuvana ibicuruzwa ku isoko".

Undi muturage yatangarije BTN ati" Kugeza ubu ntamwana watuma ahantu hamusaba guca aha hantu bitewe nuko mu gihe cy'imvura amazi ashobora kumutwara akaba yapfiramo".

Iki kibazo kandi cyanagizeho ingaruka mbi abakoresha ibinyabiziga kuko ngo yaba moto cyangwa amagare iyo ababitwaye bahageze, bibasaba kuvaho bakanapakurura imizigo bahetse cvyangwa abagenzi kuko kugirango bambuke bisaba gusunika ntakintu kiriho nkuko umumotari ukorera muri aka gace yabibwiye BTN.

Agira ati" Iyo tugejeje hano moto zacu bidusaba kuvaho abana bakadufasha kuzambutsa".

Ku rundi ruhande, abagenzi bahanyura bateze ibinyabiziga, bavuga ko kuva uyu muhanda wakangirika, byatumye amafaranga bishyuraga bateze yiyongereye none bikaba biri gutuma bagenda n'amaguru dore ko abageze mu zabukuru bacumbika kubera gutinya kuhambukira.

Bitewe n'uburemere bw'iki kibazo, BTN yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'akarere ka Karongi niba bukizi maze umuyobozi w'aka karere, MUKASE Valentine, avuga ko akarere kakizi ariko bari kugikurikirana ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi kizaba cyakemutse ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry' Ubwikorezi, RTDA.

Meya Mukase ati" Ikibazo turakizi, turi kugishakira igisubizo ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi kizaba cyakemutse ku bufatanye na RTDA duherutse ku kiganiraho.

Mu gihe uyu muhanda utarakorwa, aba baturage barifuza ko baba bashyiriweho ikiraro cy'ibiti bagakomeza ubuhahirane bwakomwe mu nkokora.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Ni inkuru ya Akimana Erneste/BTN TV

Related Post