Gakenke: Abakoresha umuhanda Gakenke-Musanze bakomwe mu nkokora

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-30 07:15:58 Ubukungu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, Nibwo inkangu yafunze umuhanda Gakenke-Musanze mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke kubera imvura nyinshi yahaguye.

Nyuma yuko umuhanda ufunzwe, Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwa X, yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Nemba, ahazwi nka Buranga, ubu umuhanda Gakenke- Musanze wabaye ufunze by’agateganyo. Imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa."

Amakuru avuga ko iyi mvura yatangiye kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ikomeza ijoro ryose, umusozi uratenguka ufunga umuhanda mu Murenge wa Nemba ahazwi nko muri Buranga hatangira imirimo yo gukuramo ibyo byondo byari byafunze umuhanda.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe ingendo zikorerwa muri uyu muhanda zisubukurirwa.

Related Post