Perezida Kagame yakiriye Lord Popat uhagarariye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ishinzwe ubucuruzi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-30 09:27:55 Ubukungu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2024, Nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ishinzwe Ubucuruzi, Lord Popat ndetse na Komiseri ushinzwe Ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Afurika, John Humphrey.

Aba bayobozi bakiriwe n'umukuru w'igihugu bari i Kigali aho bitabiriye inama y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza izwi nka Rwanda-UK Business Forum.

Iyi nama ihurije hamwe abayobozi mu nzego za Leta ku mpande zombi, abayobora ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, inararibonye mu bijyanye na serivisi z’imari n’abandi. Bararebera hamwe uko amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi yabyazwa umusaruro.

Iyi nama y’ubucuruzi ihuza u Rwanda n’u Bwongereza, yatangiye kuva ku wa Mbere tariki 29 kugeza tariki 31 Mutarama 2024, muri Kigali Convention Centre.

U Rwanda rwiteze ko iyi nama igomba kuba umwanya wo kumurikira abashoramari, amahirwe mu gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo, inganda, ubukungu butangiza ibidukikije, imari n’ibindi.

Ibihugu byombi uretse kuba byarashyizeho iyi nama nk’urubuga mu kwagura ubufatanye mu bucuruzi, muri Kamena 2023, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamuritse amasezerano y’ubufatanye yiswe Developing Countries Trading Scheme (DCTS) agamije korohereza abifuza gushora imari mu Bwongereza nyuma y’uko iki gihugu cyikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Aya ni amasezerano azatuma abashoramari n’abacuruzi baturutse mu Rwanda babasha kubona amakuru ajyanye n’ahari amahirwe y’aho bashora imari ndetse n’uburyo ibyo bakora byagera ku isoko ry’u Bwongereza nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Kuri ubu imibare igaragaza ko ibicuruzwa bituruka mu Rwanda byakuriweho imisoro n’amahoro ku kigero cya 99%, ndetse mu 2022, ibyoherezwa mu Bwongereza bivuye mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 18 z’ama Euro ni ukuvuga asaga gato miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyayi n’ikawa byihariye 52% ku ijana by’ibyoherezwayo.

Related Post