Nyagatare: Basumbirijwe n'abagizi ba nabi bangiza ibikorwaremezo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-05 13:57:55 Ubukungu

Amarira ni agahinda ni ingume ku baturage batuye mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore kubera abagizi ba nabi bamaze igihe bangiza bimwe mu bikorwarememzo bibafitiye akamaro.

Aba baturage mu kiganiro bagiranye na BTN, bavuze ko aba bajura bahengera ijoro riguye bakabona kwiba insinga zibasakazamo amashanyarazi.

Umwe mu baturage bahatuye yagize ati" baraza bagahengera turyamye barangiza bakiba insinga z'amashanyarazi atuzanira amashanyarazi".

Ahobangeze Yozafina uri mu bagizweho ingaruka n'aba bagizi ba nabi, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko babayeho nabi kubera ubu bujura bukomeje gufata indi ntera bigatuma bimwe mu bikorwa bisaba umuriro bigenda biguru ntege.

Uyu muturage usaba inzego z'ubuyobozi zirebana n'iki kibazo kugihagurukira, akomeza asobanura ko mu gihe cya nijoro bagorwa cyane no kubona bitewe n'icuraburindi riba ritaboroheye.

Agira ati" Hari igihe tubura aho twogoshesha abana kubera icuraburindi ryazanywe n'ubujura ikindi kandi nuko nijoro tuba twugarijwe n'umwijima ku buryo tuba dufite ubwo ko abana cyangwa undi muntu runaka yakandagira inzoka mu nzu".

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, GASANA Richard, Mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru,  yavuze ko aba bangiza ibikorwaremezo ari abanzi b'igihugu bitewe nuko baba basubiza inyuma iterambere ry'igihugu.

Ati" Abantu bangiza ibikorwaremezo ntaho bataniye n'abanzi b'igihugu bitewe nuko baba basubiza iterambere ry'igihugu inyuma".

Meya Richard kandi avuga ko bene nkabo ubuyobozi bwabahagurukiye bityo abaturage bakwiye gusubiza agatima mu gitereko kuko batangiye gufatirwa ingamba.

Uretse insinga z'umuriro zangizwa, haracyari n'ibindi bikorwaremezo bicyangizwa n'abaturage birimo imihanda,amavomo ndetse n'ibindi gusa ubuyobozi ntibuhwema kuburira abaturage kuko ubifatiwemo wese ahura n'ibihano.

UMUYANGE Jean Baptiste/BTN TV

Related Post