Ku wa Mbere tariki ya 30 Gashyantare 2024, Nibwo Umunyarwanda witwa Tuyizere James ukomoka mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda yapfiriye muri bisi y'abagenzi ubwo yari igeze i Kisoro muri iva i Kampala mu Murwa Mukuru.
Umwe mu bagenzi witwa Hamis Magumu wari uri muri iyi Bisi ya Horizon ifite pulake UAM 218H, yabwiye itangazamakuru ko nyakwigendera yari yicaye uruhande rwe aza gufatwa n’uburwayi aruka mu modoka, ibyo bikaba byarabaye bari hafi kugera Ntungamo.
Icyangombwa cya nyakwigendera' Tuyizere' wapririye mu modoka
Yagize ati: “ Nari nicaranye n’uyu mugabo mbere y’uko ajya kwica inyuma. Yararukaga cyane , kuva yatangira kwinjira mu modoka mu mujyi wa Kampala mbere yuko dutangira urugendo rujya Kisolo. Iyo shoferi amenya iby’uburwayi bwe ahari yari kurokora ubuzima bwe.”
Umuyobozi wa Polisi ushinzwe ibikorwa by’iperereza muri Kabale, Hakim Mukasa, yavuze ko iki kibazo cyagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabale, ikaba ariyo iri kubikurikirana.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabare Nkuko Nilepostnews ibitangaza dukesha iyi nkuru.