Gisozi: Hatikiriye imitungo myinshi mu nzu yafashwe n’inkongi y’umupfumu Rutangarwamaboko

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-09 13:41:53 Ubukungu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024, Nibwo mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba, ahari inzu y'Inyubako y’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, kiyoborwa n’umupfumu witwa Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, hafashwe n’inkongi y’umuriro.

Amakuru BTN ikesha abari hafi y'iyi nyubako yafashwe n'inkongi y'umuriro, avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n'abasudiraga umureko noneho bakaza guhuza insinga z'amashanyarazi.

Nyirubwite Rutangarwamaboko wagize ibyago byo kuba inyubako yakoreragamo yafashwe n'inkongi y'umuriro, yemereye itangazamakuru ko ibyavuzwe n'abaturage ari ukuri kuko iyi nkongi yaturutse ku muriro wifashishwaga n’abasudira umureko.

Igice cyafashwe n’inkongi ni icyo hejuru kuko ari igorofa yitaga ‘ingoro’, cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere.

Yavuze ko atamenya neza agaciro k’ibyangiritse kuko hafi ya byose byari biri muri iyo nyubako byahiye.

Nyuma y'igihe gito iyi nkongi ibaye, Inzego z'ubuyobozi zitandukanye zirimo Polisi y'u Rwanda Ishami Rishinzwe kuzimya Inkongi y'Umuriro zahise zitabara ku buryo zahise zitangira kuzimya.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro yagiranye na BTN ku murongo wa Telefoni yahamije iby'aya makuru maze avuga ko inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu, gusa hataramenyekana hagikorwa iperereza aboneraho gushimira abamenyesheje iki ki kibazo Polisi.

Yagize ati" Nibyo koko iyo nkongi y'umuriro Polisi yayimenye mu masaha ya saa Tanu hafi saa Sita z'Amanywa, yahereye mu gisenge cy’inzu kugeza ubu ntiharamenyekana icyayiteye kuko iperereza rigikorwa".

SP twajamahoro yanaboneyeho gusaba abaturage kujya batunga ibikoresho byabugenewe byifashishwa mu kuzimya inkongi igihe ibaye ndetse kandi ko bakwiye kugira imyumvire yo kujya bagira ubwishingi bw'imitungo yabo kuko biborohera kugaruza ibyangiritse.

Related Post