Gasabo: I Nduba mu kagari ka SHA barishimira iterambere begerejwe nyuma y'imyaka 5 basiragira

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-11 09:07:01 Ubukungu

Abaturage batuye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba Akagari ka Sha mu Mudugugu wa Muyange, barishimira iterambere begerejwe nyuma yo gusiragira mu gihe kingana n'imyaka 5.

Bamwe muri bo baganiriye na BPlus TV dukesha iyi nkuru, bavuga ko yaba abatuye muri uyu Mudugudu wa Muyange ndetse n'iyo bahana imbibi, bari bahangayikishijwe no kuba mu icuraburindi kubera kitagira umuriro w'amashanyarazi ndetse bazahajwe n'indwara zikomoka ku mazi mabi bakoreshaga.

Umuturage utifuje ko imyirondoro ye igaragara muri iyi nkuru yagize ati" Twarasiragiye bihagije none ubu turi mu munezero kubera iterambere twegerejwe nyuma yo guhora dutaka mu gihe kingana n'imyaka 5".

Amakuru BPlus TV yabashije kumenya n'uko aba baturage batari bemerewe kuvoma amazi meza bivuye ku makosa yakozwe ubwo hapimwaga ubutaka.

Ntibatinya gushimira no kugaragara umusaruro w'uruhare ry'itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi ikibazo cyabo kikavugutirwa umuti ndetse na Leta yumvishe gutaka kwabo.

Umukuru w’Umudugudu wa Muyange, Madam Nyirarukundo Yvonne aganira na BPlus TV, yavuze ko kutagira amashanyarazi n'amazi meza, byabasubirizaga inyuma iterambere bitewe nuko hari ibikorwa byakomwaga mu nkokora.

Agira ati" Kutagira amashanyarazi n'amazi meza byakomaga mu nkokora iterambere ryacu kuko ntiwacuruza, muri make ntana-business wakora ariko magingo aya turashima Imana".


Ibibanza bigera kuri 378, ni byo byagaragaye ko mu gihe cyo kwandika ubutaka, imbago zabyo zagiye zinjiranamo, bityo abaturage baza gusabwa ko bakegeranya ibyangombwa bakabigeza ku murenge kugirango bikosorwe nkuko byari byatangajwe  mu kiganiro Umujyi wa Kigali wari uherutse kugirana n’itangazamakuru mu kwezi k'Ukwakira 2023.

Alan Nkotanyi Gashiramanga/BPlus TV

Related Post