Rwanda NGO Forum ihangayikishijwe n'ubwandu bushya bwa Virusi Itera Sida

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-14 07:02:31 Ubuzima

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare, abaturage byu mwihariko urubyiruko, basabwe kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera sida bimakaza ikoreshwa ry'agakingirizo nk'imwe mu mu nkingi ikomeye.

Uyu munsi mpuzamahanga w’agakingirizo wizihijwe ku nshuro ya 15 mu Rwanda, ni umwanya wo kuzirikana ko Sida igihari bityo ko hakwiye gukomezwa ingamba zo kwirinda iyo virusi itera sida hakoreshwa  agakingirizo nkuko bitangazwa n'amatsinda atandukanye arimo; Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida, guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum) ku bufatanye na AHF Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) ndetse n'itsinda ry'Abanyamakuru bakora inkuru z'Ubuzima zirwanya Sida (ABASIRWA).


Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Ikuzo Basile, yagarutse ku ntego y’uko VIH/izaba ari amateka mu 2030 maze agaragaza ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa zigamije gukumira ubwandu bushya.


Yagize ati: ” Hari byinshi bimaze gukorwa mu guhangana na VIH/SIDA birimo kugeza udukingirizo ahantu hatandukanye kuko bifasha gukumira unwandu bushya, kuko iyo hakoreshejwe neza gakumira ubwandu.”


Uwase Kevine uturuka mu muryango 'Impanuro Gilrs Initiative' yavuze ko nubwo abantu bakoresha agakingirizo mu buryo bwo kwirinda Virusi itera sida ngo ni n'uburyo bwo kugabanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kwirinda inda zitateganyijwe kuko kuboneza urubyaro biba byakozwe.


Agira ati: “ Mu byukuri aka gakingirizo nubwo hari abagakoresha bashaka kwirinda Virusi itera sida  ni n'uburyo bwiza bwo kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kugabanya inda zidateganyijwe".

Uwase yakomeje akangurira urubyiruko kutishora mu ngeso mbi z'imibonano mpuzabitsina rudakoresheje agakingirizo.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), Kabanyana Nooliet, yagaragaje ko hari kugenda hagaragara ubwandu bushya bwa Virusi Itera Sida bityo ko buri wese akwiye kuba maso kugirango ubu bwandu burusheho guhashywa.


Agira ati: “Ubwandu bushya bwa virusi itera sida bugenda bugaragara mu byiciro byihariye aribyo Indangamirwa (Key Population) ndetse no mu rubyiruko rw’abakobwa hamwe n’abagore bakiri bato aho bigaragara ko ubwandu buri hejuru bityo rero agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe bwo kubwirinda".


Dr IKUZO Basile Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya sida  mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) aganira n'itangazamakuru, yagarutse kuri uyu munsi aho yakomeje gushimangira ko virusi itera sida igihari kandi ko kuyirinda ari ugukoresha agakingirizo ku bananiwe kwifata ndetse anashimira abafatanyabikorwa bakomeje gufatanya muri gahunda yo kurandura iyo virusi itera sida.


Agira ati: “Dufatanije na bafatanyabikorwa bacu barimo AHF, Rwanda NGO Forum, n’abanyamakuru barwanya Sida (Abasirwa) dukomeze kwigisha ko agakingirizo gakoreshejwe neza karinda ubwandu bushya, kandi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo mbere yuko habaho umunsi w’abakunda ni byiza kuko abakunda bagomba nabo gukoresha ako gakingirizo kugira ngo birinde kuba bakwandura virusi itera sida”.


Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ku ikoreshwa ry’agakingirizo harimo inzitizi y’umuco ahakigaragara akato ku bijyanye n’agakingirizo, ikibazo cy’imyumvire, kugirira umurwayi ibanga,…

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:


MANIRAHARI Jacques/ Kigali

Related Post