Kigali: Gucuruza indabyo byadukuye mu bwigunge bitugira ibirangirire-Nyirangirababyeyi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-15 10:18:48 Ubukungu

Ibyishimo byari byinshi ku bacuruzi b'indabyo bakorera mu Mujyi wa Kigali ubwo bakiraga icyashara ku munsi wahariwe abakundana' Saint Valentin' kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024.

Umwe muri aba bacuruzi witwa Francoise Nyirangirababyeyi, mu Kiganiro yagiranye na BTN, yatangaje ko uyu munsi uba udasanzwe kuribo bitewe nuko abakiriya babagana cyane ugereranyije n'indi minsi, aho usanga bigera nimugoroba indabyo bacuruzaga zatangiye kuba nke.

Umunyamakuru ubwo yamubazaga niba iyo uyu munsi 'Saint Valentin' urangiye we kimwe na bagenzi be badakinga imiryango, yavuze ko bitabaho bitewe nuko mu gihugu hakorerwamo ibikorwa bikorwa hifashishwa indabyo bitandukianye.

Yagize ati" Ntacyatuma dukinga imiryango bitewe nuko tutabura abatugana bafite ibikorwa( imihango) bikenera indabyo birimo ubukwe, abakenera indabyo bakoresha mu kiriyo,...

Uyu mubyeyi kandi uterwa ishema n'akazi ke ko gutaka Isi n'ibiyirimo akoresheje indabyo, yanatangarije BTN ko hari byinshi amaze kugeraho mu gihe gisaga imyaka itanu acuruza indabyo bitatuma ategaa amaboko cyangwa akitega amaramuko ku bandi ahubwo we ibyo yinjiza bimufasha gufasha abandi.

Agira ati" Mu gihe kigera ku myaka itanu nkora aka kazi, maze kugera kuri byinshi kuko amafaranga nsaruramo amfasha kugera ku cyo nifuza cyose ku buryo umuryango wanjye utamburana icyo ushaka ndetse sinasabiriza cyangwa ngo nishore mu bishuko runaka".

Bamwe mu bakiriya BTN yasanze aho akorera baje kuhagura indabyo zo guha abakunzi babo, bavuze ko impamvu bamugana ar'uko agira indabyo nziza utapfa gusanga ahandi.

Nyirangirababyeyi Francoise uboneka kuri nimero ngendanwa ya +250 788 744 991, afite ubudasa bw'indabyo acuruza zikoreshwa mu mihango n'ibirori bitandukanye , akorera mu Mujyi wa Kigali rwa Gati ku muhanda werekeza ku isoko iruhande rw'iduka rya New One Shop.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:

Nyirangirababyeyi agenera impano y'ururabyo umunyamakuru wa BPlus TV, Allan Nkotanyi Gashiramanga







Related Post