Ukraine: Abasirikare 60 b’u Burusiya bishwe urw'agashinyaguro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-22 08:15:26 Amakuru

Ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, Nibwo abasirikare b'u Burusiya bishwe batewe misile ebyiri ubwo bari bari mu myitozo mu burasirazuba bwa Ukraine.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ingabo zari ziteraniye aho mu karere ka Donetsk zitegereje kuhagera k’umuyobozi mukuru noneho batungurwa n'izo misiri ziri mu bwoko bwa S-300 missile na four Kh-22.

Iki gitero ngo kije amasaha make mbere y’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, abonana na Minisitiri w’ingabo, Serge Shoigu.

Muri iyo nama, Gen. Shoigu yavuze ko u Burusiya bwatsinze mu bice byinshi by’umurongo wa mbere maze avuga ku ifatwa ry’umujyi wa Avdiivka riherutse, ariko ntacyo yavuze ku byabaye mu karere ka Donetsk.

Related Post