Ingabo za FARDC zongeye imbaraga mu bijyanye n’imirwano yo mu mashyamba, nyuma y’uko abasirikare 715 basoje imyitozo y’igihe kingana n’iminsi 41 bahabwaga n’ingabo z’ubufaransa.
Umuhango wo gusoza iyi myitozo
wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Bahuma
Military Camp, aho abayitabiriye bigishijwe amayeri yihariye yo
kurwanira mu mashyamba, aho ari ho henshi mu bice bya Repubulika ya Demokarasi
ya Congo bigize habera intambara.
Iyi myitozo ifatwa nk’intambwe nshya
mu bufatanye bwa gisirikare hagati ya RDC n’u Bufaransa, aho impande zombi
zigaragaza ubushake bwo kongera ubufatanye mu rwego rwo kuzamura ubushobozi
bw’ingabo.
Abayobozi mu gisirikare bagaragaje ko
iyi myitozo yari igamije kongerera FARDC ubushobozi bwo guhangana n’imitwe
yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba, cyane cyane mu bice bikomeje kubamo
umutekano muke.
Ku ruhande rw’u Bufaransa, iyi
gahunda igaragaza inyungu nshya mu gukorana na RDC, by’umwihariko mu kongerera
ubushobozi imitwe yihariye ya gisirikare, irimo n’ishinzwe intambara yo mu
mashyamba.
Ibi bije mu gihe uburasirazuba bwa
RDC bukomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke, aho ingabo za leta zihanganye
n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro mu ntara za Kivu y’epfo, Kivu ya Ruguru na Ituri.
Abasesenguzi bagaragaza ko kongera ubumenyi mu mirwano yo mu mashyamba bishobora gufasha FARDC kugabanya imbaraga z’iyo mitwe, nubwo bavuga ko hakenewe n’izindi ngamba zirimo dipolomasi n’imiyoborere myiza kugira ngo amahoro arambye aboneke.