Gasabo: Abatuye mu mirenge irimo Rutunga biyemeje guhashya indwara ya Malaria

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-22 18:47:10 Ubuzima

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, Nibwo abaturage batuye mu Murenge wa Rutunga Akarere ka Gasabo, bahawe ubutumwa , inama n'amasomo bigamije kubafasha guhashya no kurandura burundu malaria n'imiryango irimo RwandaNGOsforum , Ihuriro ry’imiryango itari iya leta ihuriye mu kurwanya Virus itera sida no guteza imbere ubuzima byumwihariko mu mushinga wo kurwanya malariya.

Ubu butumwa babuherewe mu bukangurambaga bwo kurwanya Malaria bahereye kubakora mu buhinzi bw’umuceri,abacukura amabuye y’agaciro n'abakora uburobyi kubera ko aribo bakorera ahantu hashobora kuba indiri y’imibu nk'imwe mu nzira zo kwanduza no kuyikwirakwoza.

Bamwe muri abo baturage baganiriye na Bplus TV dukesha iyi nkuru, bavuze ko nyuma y’ubu bukangurambaga hari byinshi bungukiyemo

Bati" Ubu butumwa twahawe bwadufashije cyane kuko twize amayeri atandukanye arimo imikino yakinywe ashobora kutwereka uko twayirwanya no kuyirandura".

Umulisa Edite, Umukozi wa RwandaONG’s FORUM ON HIV/AIDS &HEALTH PROMOTION ushinzwe ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali mu kurwanya maraliya yavuze ko impamvu yo guhitamo imirenge irimo Rutunga ar'uko hagaragara umubare mwinshi w'abarwara malaria.

Yagize ati" Mu byukuri iyi mirenge nka Rutunga twayikoreyemo kubera ariho hagaragara cyane Malaria".

Nyiranyamibwa Helene ushinzwe iterambere ry’ubuzima no kwirinda indwara mu karere ka Gasabo aragira inama abaturage ko bakwiye kwirinda no kugira uruhare mu icika burundu rya Malaria bahereye kwirinda gukoresha amazi mabi ndetse n’ibihuru nk'imwe munzira yo guhangana na Malaria.

Agira ati" Kurandura malaria ni inshingano za buri wese duhereye ku kwirinda gukoresha amazi mabi hakanakurwaho ibihuru n'ibidendezi kuko ari zimwe mu mpamvu ziyikongeza".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w'umurenge wa Rutunga, Gasana Donatier nk'umwe mu mirenge ifite umubare munini w'abarwara maralia, yasabye abaturage batandukanye barimo abo ayobora kuzirikana no gushyira mu bikorwa amasomo bahawe.

Avuga ati" Ubu butumwa ni ingenzi kuko bwafashije benshi bityo rero ndasaba buri wese gushyira imbaraga ku kurandura no guhashya malaria ikindi bashyire mu bikorwa ibyo baganirijwe".

Ubukangurambaga bwa RwandaONG’s FORUM ON AIDS &HEALTH PROMOTION mu kurwanya maralia bugiye kumara hafi imyaka 2 butangijwe, Umwe mu miti ishobora gukoreshwa mu kwirinda Maralia harimo ubwoko bw'umuti wo kwisiga witwa Repretti

Insanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga igira iti Kurandura Malariya bihera kuri njye".

 Manirahari Jacques/BTN i Kigali 

Related Post