U Rwanda rwahawe kwakira icyicaro cya Afurika cy’Umuryango Mpuzamahanga ukora inkingo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-27 10:30:31 Ubuzima

U Rwanda rwahawe kwakira Icyicaro cy'Umuryango Mpuzamahanga mu by’inkingo, IVI, kizafungurwa mu Mujyi wa Kigali muri uyu mwaka wa 2024 nkuko byatangajwe n'Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango yafashe uwo mwanzuro.

U Rwanda rwahawe izi nshingano nyuma yo guhigika ibindi bihugu bitanu byo muri Afurika byashakaga kwakira icyicaro cy’uyu muryango.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku nkingo, IVI, uharanira ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu bikorwa by’ubuvumbuzi, gukora no kugeza inkingo kandi zihendutse kuri bose.

Uyu muryango ufite icyicaro i Seoul muri Koreya, ukagira ibiro ku Mugabane w'u Burayi biherereye muri Suède n’ibindi muri Autriche.

Umuyobozi Mukuru wa IVI, Dr. Jerome Kim, yavuze ko ibi biro bishya bigiye gufungurwa mu Rwanda, bizagira uruhare rukomeye mu gushyigikira ibikorwa bya IVI muri Afurika no guhuriza hamwe gahunda z’abafatanyabikorwa.

Ati “Ibiro bya IVI muri Afurika byabonye icyicaro cyiza i Kigali kandi twishimiye kuba dufite ubufasha bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda kuko bazaba abafatanyabikorwa beza mu bya tekiniki.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda ruri gutera intambwe ishimishije mu kugabanya icyuho kiri mu bijyanye n’inkingo ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kuzikorera imbere mu gihugu.

Ati “Kwakira iki cyicaro cya IVI muri Afurika, ni indi ntambwe iganisha ku kubaka Afurika yihagazeho bijyanye no gutanga ubuvuzi bwihutirwa kandi twishimiye kuba tugiye kucyakira.
Twishimiye gukomeza ubu bufatanye bw’ingenzi hamwe na IVI ndetse no kuzagirana ubundi mu gihe kiri imbere.”

Gushyira icyicaro cya IVI muri Afurika, byemejwe mu nama mpuzamahanga y’uyu muryango yabaye mu Ukwakira 2023 nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post