Burera: Bamaze imyaka 2 basiragizwa ku ngurane z’ibyabo byangijwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-29 08:23:28 Ubukungu

Hari abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko bamaze imyaka isaga 2 basiragira mu bayobozi basaba kwishyurwa ingurane z’imitungo yangijwe n’ikorwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye, byiganjemo iby’amazi n’umuriro ariko na n’ubu ngo amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage bavuga ko gutinda kwishyurwa ingurane z’ibyabo, hakaba hashize imyaka isaga 2 byagize ingaruka ku iterambere ry’imibereho myiza yabo bagasaba inzego bireba kubishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline avuga ko ari byo hari abaturage batarishyurwa kubera kutuzuza ibisabwa, gusa ngo amafaranga arahari yo gukemura ibi bibazo.

Mu mpera z’umwaka wa 2023 nibwo mu turere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru, twagaragaje ko habaruwe ingurane z’imitungo ifite agaciro ka Miliyari 5 na miliyoni zisaga 500 Frw igomba kwishyurwa abaturage nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Icyo gihe ubuyobozi bw’iyi Ntara, uturere n’ibigo bya WASAC, REG na RTDA byari byihaye igihe cy’amezi 3 yo kuba barangije kwishyura abaturage, ariko benshi muri bo ntibarayaca iryera.

Related Post