Rwamagana: Yitabye Imana agwiriwe n'ikirombe yiyongera ku basaga 20 bahapfiriye mu myaka 10

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-02 17:18:27 Ubukungu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024, Nibwo umugabo ufite imyaka 38 yitabye Imana muri batatu bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro giherereye mu Karere ka Rwamagana Mu murenge wa Musha Akagari ka Musha mu Mudugugu wa Kagarama.

Amakuru BTN ikesha bamwe mu baturage baturiye iki kirombe kiri mu biganza bya Kompanyi ya Trinity Metal ishami rya Musha yahoze yitwa PIRAN, Bavuze ko iyi impanuka yabaye hagati ya Saa Tanu na Saa Sita z'amanywa.

Abaturage, abakozi b'iyi Kompanyi ku bufatanye n'ubuyobozi bagerageje kubakuramo ari bazima bajyanywa ku Bitaro by'akarere Rwamagana kwitabwaho gusa kubwo amahirwe make umwe ahita yitaba Imana.

Ni amakuru BTN yahamirijwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, aho ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru ko iyi mpanuka yabaye ku isaha ya saa Tanu n'iminota isaga 40 noneho nyuma abagwiriwe n'ikirombe bagerageza kubakuramo bajyanywa kwa muganga ariko kubwo amahirwe make umwe ahita yitaba Imana.

Yagize ati" Iyi nkuru y'akababaro kuri buri wese, ni impamo kuko ikirombe cyagwiriye abantu batatu b'igitsina gabo saa Tanu n'iminota 40 isaga, ubuyobozi n'abaturage bahita batabara bajyanywa kwa muganga nubwo umwe yahise yitaba Imana".


Gitifu Rwagasana yakomeje avuga ko basaba abacukura amabuye y’agaciro kugenzura neza aho bakorera, bakanapima ubutaka bagiye gucukuramo mbere y’uko bohereza abantu bajya kuhakorera.

Yanabasabye kandi kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi arimo kujya gucukura bafite ubwirinzi n’ibindi nkenerwa byose basabwa.

Rwagasana waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko ubuyobozi ku bufatanye na sosiyete ya Trinity bari bukore ibishoboka byose bagafasha umuryango wabuze nyakwigendera.

Si ubwambere umuntu apfuye agwiriwe n'ibirombe by'iyi Sosiyete ya Trinity kuko mu myaka icumi hamaze gupfiramo abantu barenga 20 aho muri 2011 hapfiriyemo abarenga icumi baguye mu ishami ryayo rya Ntunga ariko icyo gihe ntiyari yagatangiye kuko hakoreragamo abatemewe n'amategeko ndetse no muri 2014 i Ntunga nubundi hongera gupfiramo abasaga 15 nyuma yuko Trinity itangiye kuhakorera byemewe n'amategeko gusa icyo gihe yitwaga PIRAN Rwanda LTD.

Abantu iyo bagarutse ku mpfu z'abahapfira, bavuga ko biterwa n'imiterere mibi y'ibi birombe kuko ngo ubutaka bwabyo buba butose kandi bwarasadutsemo imbere.

Related Post