Umuvuduko mu ikoranabuhanga, Mu Rwanda hatangiye serivisi zo gusimbuza impyiko

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-27 20:20:18 Ubuzima

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023 Nibwo Leta y’u Rwanda imaze igihe ishyize imbaraga mu gutegura abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zinyuranye, ibintu bigabanya ikiguzi cyagendaga ku barwayi bake bajya kuvurirwa hanze yatangaje ko gahunda yo gusimbiza impyiko yatangiye


Tariki ya 11 Gicurasi 2023, mu biganiro byahuje Minisiteri y’Ubuzima na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, ku mikoreshereze y’ingengo y’imari, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko nyuma y’uko hasohotse itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri, kuri ubu hagiye gutangira ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko.


Abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda bari bamaze iminsi bategurwa bafatanyije n’itsinda ry’abavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basimburiza abarwayi batatu impyiko mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.


Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yasohoye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023 rigira riti “Iyi gahunda izakomeza kubaho buri kwezi aho abaganga b’inzobere bazajya bafatanya n’ikipe yo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu myaka ibiri iri imbere, ubwo noneho iyi gahunda izakomeza gushyirwa mu bikorwa n’inzobere z’abaganga b’Abanyarwanda.”


Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu myaka irindwi ishize, abarwayi 67 boherejwe gusimburizwa impyiko mu bihugu by’amahanga bigatwara miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.


Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ni bimwe mu bikomeye mu karere bitanga serivisi z’ubuvuzi ziri ku rwego mpuzamahanga.


Ibi bitaro birimo byinshi mu bikoresho bigezweho n’abakozi b’inzobere bituma kandi bivuga ko bishyize imbere kwita ku buzima bw’abantu.


Ibi bitaro bitanga serivisi zirimo no kubaga indwara z’umutima ku bana. Kuwa 18 Gashyantare 2023 Umuryango wo muri Israel wita ku ndwara z’umutima zifata abana (Save a Child’s Heart, SACH), wahaye ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, inkunga y’imashini yifashishwa mu kubaga umutima izwi nka ’echo machine".


Related Post