Rubavu: Inzu zirenga 20 zangijwe n'umuyaga wibasiye amashyanba

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-10 13:06:11 Ubukungu

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, Nibwo  umuyaga mwinshi wasenye unangiza inzu zirenga 20 n’amashyamba atatu mu Kagari ka Bivumu mu murenge wa Mudende Akarere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Eric Murindangabo, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muyaga wangije inzu zirenga 20 ndetse umwana umwe yakomeretse.

Yagize ati “Kugeza ubu turacyabarura ariko ni inzu zirenga 20 kuko mu mudugudu umwe harimo inzu umunani no mu wundi mudugudu harimo izindi nk’izo kubera ko wibasiye imidugudu itatu.”

Yakomeje avuga ko uyu muyaga wanangije ibiti byinshi byo mu mashyamba atandukanye harimo n’irya Leta.

Ati “ Uyu muyaga waje izuba riva ukuraho ibisenge by’inzu nyinshi. Hari n’ishyamba rya Leta rya Bihungwe ahaguye ibiti binini birenga 50, n’irindi shyamba ry’umuturage ryo mu Mudugudu wa Bivumu.”

Uyu muyobozi w’umurenge yongeyeho ko hari inzu zasenyutse ku buryo bisaba kongera kuzubaka ariko nyinshi ari izavuyeho ibisenge zikeneye isakaro gusa.

Ubuyobozi bw’uyu murenge butabgaza ko kugeza ubu nta bufasha imiryango yasenyewe n’uyu muyaga yari yabona ariko bari gukora ubuvugizi no kubarura imiryango yose yahuye n’ibi biza.

Related Post