Gatsibo: Ikiraro cyacitsemo kabiri gihungubanya iterambere ry'abagikoreshaga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-12 09:06:54 Ubukungu

Abaturage batuye mu karere ka Gatsibo mu mirenge ya Rugarama na Rwimbogo, batangaza ko imibereho n'iterambere byabo byasubiye inyuma kubera iyangirika ry'ikiraro cyabafashaga mu mihahirane n'imigendanirane.

Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuze ko iki kibazo bakimaranye igihe, aho basobanura ko cyacitsemo kabiri nyuma yuko ibiti byari bikigize bishenye noneho bigatangira guturika kugeza ubwo iki kiraro kibiye mu mazi kikavamo.

Umuturage uhatuye yagize ati" Turababaye cyane kuko imihahirane n'imigendanirane byahagaze burundu. Twabaga twarema amasoko cyangwa tugasurana hagati yacu ariko ubu biragoye cyane".

Umumotari uhakorera wanyuraga kuri iki kiraro, yabwiye BTN ati" Ntitukibona agafaranga, gutunga imiryango yacu ntibikitworohera kubera kiriya kiraro. Kugirango tuhanyuze ibinyabiziga byacu bidusaba kubiterura kimwe n'abakoresha amagare".

Aba baturage kandi, batangaza bafite impungenge zuko hari igihe bamwe bazahaburira ubuzima kuko nk'iyo imvura iguye usanga amazi aba ari menshi aca ahari iki kiraro ku buryo isaha n'isaha hari ushobora gutembanwa nayo cyane cyane abana.

Mu byifuzo byabo, basaba ko iki kiraro cyakubakwa hakoreshejwe ibikoresho bikomeye kuko iyo bashyizeho ibiti bitamara kabiri kuko bihita bitembanwa n'imvura.

Ubuyobozi bw'iyimirenge yombi ikorwaho n'iki kiraro, buvuga ko mu kugisana hategerejwe ubufasha bw'akarere gusa nanone ubuyobozi bw'aka karere ka Gatsibo bugatangaza ko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa hari gahunda yo kubaka ibiraro byangiritse nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard abitangaza.

Agira ati" Kimwe n'indi mirenge yo mu karere ka Gatsibo ifite ibibazo bijyanye n'ibikorwaremezo, hari gahunda yo kubikemura vuba ku bufatanye n'abafatanyabikorwa'.

Related Post