Kigali: Ibiciro by'abatega imodoka rusange byiyongereye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-12 11:11:32 Ubukerarugendo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange.


Uyu mwanzuro watangajwe ushobora gutuma igiciro umugenzi yishyura ngo atege bisi kiyongera, watangarijwe mu kiganiro n'abanyamakuru bagiranye n'abaminisitiri barimo Jimmy Gasore wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Ku ikubitiro, Minisitiri Jimmy Gasore yavuze ko iyo Nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yashyiriweho by’icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw’abantu bwatangiye kuzamuka.

Yavuze ko kandi mu bindi byatumaga Nkunganire idakurwaho, byaterwaga n'ibibazo byari byugarije ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu birimo imodoka nke na serivisi zatangwaga nabi.

Kugeza ubu Leta yamaze kugura bisi nini ijana zishyirwa mu mihanda ndetse hari n’izindi ijana zigiye kongerwamo kugira ngo imirongo y’abatega imodoka igabanyuke.

Ikindi ni ukwemerera abafite ubushobozi bose bakajya mu byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, aho kubiharira ibigo runaka.

Yagize ati “Ibibazo bikomeye byari bibangamiye urwego rwo gutwara abantu ariko bisa nk’aho bigenje gake, bisi zarabonetse ndetse n’amavugurura yarakozwe, igihe kirageze ngo za ngamba za nkunganire zerekezwe ahandi.”

Yakomeje agira ati “Igiciro ntabwo cyahindutse, icyashyizweho mu 2020 ntabwo cyahindutse. Umucuruzi utwara bisi amafaranga yinjiza niyo azakomeza kwinjiza ariko Umunyarwanda utega bisi we azabona igiciro cyiyongereye.”

Minisitiri Gasore yavuze ko guhera tariki 16 Werurwe ibiciro by’ingendo biziyongera anatanga ingero za bimwe mu byerekezo n’amafaranga azajya yishyurwa.


Mu busanzwe kuva Downtown mu Mujyi ujya i Remera byari 220Frw muri bus, none ubu ni 307Frw.

Bimwe mu biciro bishya bimaze kumenyekana:

Kuva mu Mujyi [Downtown] ujya Remera ni frw 307

Kuva Nyabugogo ujya Nyanza ni frw 422

Kuva Nyabugogo ujya Bishenyi ni frw 383

Kuva Nyabugogo ujya Gaseke ni frw 863

Yasoje agira ati: "Ibindi muraza kubibona,ni lisite ndende y’igihugu cyose."

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel,yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024,biriya bigo 14 n’abantu ku giti cyabo 4 aribo bazaba bemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange gusa.

Ati ‘‘Guhera igihe uburyo bushya buzashyirwa mu bikorwa, ubundi buryo bwose bwakoreshwaga buzaba bubujijwe. Ubwo ba bandi bakoreshaga twa tumodoka duto, bya bindi byose byakorwaga kugira ngo abantu birwaneho, bizaba bibujijwe.’’

Izi mpinduka zose zizatangira kubahirizwa guhera tariki 16 Werurwe 2024.

Itangazo rigaragaza ibiciro




Related Post