Umuryango w'umubyeyi witwa Mukabutera Tansira wo mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo, uramutabariza nyuma yuko arwaye indwara y'umwijima ukamuviramo kanseri.
Bamwe mu baturage barimo abagize umuryango we, mu kiganiro bagiranye na BTN, batangaje ko ubu burwayi bw'umwijima bwaje nyuma yuko abyaye umwana none kuri ubu ubuzima bwe bukomeje kugana ahabi.
Ntahobatuye Josepf umugabo wa Mukabutera ukomeje kuzahazwa na kanseri, yabwiye BTN ko kugirango uyu mubyeyi yoroherwe bibasaba ubushobozi bwinshi nyamara ntahantu bakura dore ko kuva yatangira kurwara umuryango wabo watangiye kubaho nabi ndetse binatuma bamwe mu bana batanu babyaranye bava mu ishuri.
Uyu mugabo akomeza avuga ko ntabushobozi umuryango we ufite bwo kumuvuza uretse inkunga ya leta n'iy'abagiraneza.
Yagize ati" Ubuzima bw'umugore wanjye bukomeje kuzamba, Ntagikozwe ashobora gupfa. Ntabushobozi ntabuke dufite bwo kumuvuzi kuko no kubona icyo kurya biragoye, abana barivuyemo".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo,Ntawizera Jean Pierre, ku muromngo wa telefoni, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko uyu muryango ugomba kwegera ubuyobozi bw'umurenge ugahabwa ubufasha noneho byagaragara ko ari ikibazo kirenze umurenge , kigakorerwa ubuvugizi ku karere.
Agira ati" Uyu muryango uzatwegere rwose tuwufashe. nibigaragara ko ikibazo kiturenze tuzitabaza akarere ariko wabanje kugana akagari".
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Akimana Erneste/BTN TV i Rusizi