Rwanda: Toni zisaga 700 z'umuceri utujuje ubuziranenge zafatiwe mbarigo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-16 09:45:47 Ubukungu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe, Nibwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) n’ikigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA), bahagaritse igurishwa rya toni zigera kuri 720 z’umuceri uvuye mu mahanga, bavuga ko urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu.

Amakuru avuga ko uyu muceri wafashwe utandukanye n’ubwiza bwamamajwe ku mifuka upfunyitsemo, ari uw'abazana ibintu mu Rwanda biturutse mu mahanga batandukanye.

Ubwiyongere bukabije bw’umuceri uva mu mahanga, cyane cyane uva muri Tanzaniya,bwatumye RRA ikora iperereza kugeza ubwo intego igezweho.

Nubwo kwiyongera k’umuceri muri rusange ari byiza, abayobozi bifuzaga kumenya ko abawutumiza mu mahanga bishyura imisoro uko bikwiye, cyane cyane nyuma y’icyemezo cya leta cyo gusonera umuceri n’ifu y’ibigori umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Umuryango dukesha iyi nkuru, uvuga ko Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yabisobanuye agira ati: "Twabonye ubwinshi bw’umuceri utumizwa mu mahanga, ku ruhande rumwe, bikaba byiza ku isoko ryacu."

Yongeyeho ati: "N’ubwo bifitiye akamaro abaturage, byaduteye kwibanda ku kuntu abo bawukura mu mahanga bishyura imisoro yabo, cyane cyane umusoro ku nyungu, kuko gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro byongera umusoro ku nyungu yatangajwe".

Komiseri wa RRA yerekanye ko babonye kandi amakosa mu gutanga inyemezabuguzi za elegitoronike (EBM) muri iki gikorwa, bituma bakora iperereza ryisumbuyeho.

Abayobozi bakimara kugenzura, basanze umuceri mwinshi ufite ibinyampeke byinshi bimenetse kurenze ibyemewe. Ibi bivuze ko umuceri wari mubi cyane bitandukanye n’uko abawuvana hanze bari babitangaje

 Itegeko rivuga ko, icyiciro cya mbere cy’umuceri cyemerewe kugurishwa ku isoko ryo mu Rwanda kitagomba kurenza 5 ku ijana k’umuceri umenetse, 15 ku ijana ku cyiciro cya kabiri, na 25 ku ijana ku cyiciro cya gatatu.

FDA itangaza ko iki cyiciro cya mbere cy’umuceri wafatiriwe cyarimo 57 ku ijana by’umuceri umenetse ndetse ko ubu bwoko bw’umuceri abantu badakwiriye kuwurya, ahubwo ushobora gukoreshwa mu nganda cyangwa nk’ibiryo by’amatungo.

Bamwe mu bavana umuceri mu mahanga, barimo Kagabo Haruna, wafatiwe toni 105 na Beatrice Nyiraremezo, watumije toni 70 z’umuceri, bemera ko bakoze amakosa bagura ku bacuruzi batizewe kandi bazakurikiza amabwiriza akwiye mu gihe kiri imbere.Aba basabye imbabazi ngo bafashwe.

Related Post