Kayonza: Iterambere ryacu ryakomwe mu nkokora n'umuhanda wangiritse-Abaturage

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-18 10:50:11 Ubukungu

Hari abaturage bakoresha umuhanda uva mu karere ka Ngoma ugakomeza mu karere Kayonza werekeza mu karere ka Rwamagana, bavuga ko ubuzima bwabo bukomeje kuba bubi kubera iyangirika ry'uwo muhanda.

Bamwe muri bo biganjemo abahinzi bafite kandi bakorera ibikorwa byabo mu Murenge wa Ruramira mu tugari twa Nkamba na Bugambira babangamiwe n'umuhanda bakoresha wangiritse cyane ukaba udindiza ubuhahirane.Abaturage biganjemo abahinzi bahinga mu nkengero zaho mu gishanga n'umusozi barasaba ko uwo muhanda ukorwa .

Uwo muhanda uva ahitwa i Gasetsa mu Murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ugakomeza werekeza mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.Abawukoresha bavuga ariwo banyuramo bajyana umusaruro w'imboga bagurisha mu isoko rya Rwamagana.

Abahinga mu gishanga giherereye hagati y'Umurenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza n'imirenge ya Munyaga na Kigabiro mu karere ka Rwamagana batangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko iyangirika ry'uwo muhanda ribatera igihombo mu gihe cy'imvura .

Umwe yagize ati" Uyu muhanda mubona urimo ibyobo byinshi ku buryo iyo imvura yaguye ibinyabiziga bidashobora kuhaca ndetse n'amagare urihanyujije ahetse agenda agwanamo n'ibyo ahetse .Iyo haguye imvura nta modoka ishobora kuza hano gupakira umusaruro ngo uwujyane i Rwamagana inyuze Cyabitana ."

Uwo muhinzi yakomeje ati"Uyu muhanda ukozwe byafasha abahinzi kuko hari abaza kuturangurira imboga bakoresheje imodoka cyangwa amagare ndetse unakoreshwa n'imodoka zijyana umuceri uhingwa muri iki gishanga ."

Mukandahiro Diane, ni umuturage uvuga ko iyangirika ry'umuhanda rinagira ingaruka ku bagenzi bawukoresha bajya mu mujyi wa Rwamagana.

Yagize ati" Umuhanda wacu uratubangamiye kuko iyo imvura yaguye ugashaka ko umumotari akujyana i Rwamagana araguhenda kuko haba hanyerera aho wishyuraga 2500 akwishyuza 4000 aho twishyura 2000 akaguca 4000 ."

Mukandahiro akomeza agira ati"Icyo dusaba ni uko bakora uyu muhanda kuko mbere wari mwiza bikorohera abawukoresha ."

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza,John Bosco Nyemazi mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko ikibazo cy'uyu muhanda bakizi ndetse ubuyobozi burimo gushakisha ingengo y'Imari yo kuwukora .

Yagize ati" Icyo kibazo turakizi nk'uko mwabibonye hari umuhanda uturuka muri uwo Murenge uduhuza n'akarere ka Rwamagana twamaze gukora ,uriya muhanda nawo uduhuza na Gasetsa turacyashaka ingengo y'Imari yo kuwukora kandi niboneka uzakorwa ."

Abakoze uwo muhanda nta miyoboro y'amazi bakoze bityo amazi ava mu mirima iwegereye akaba ariyo awangiza .Uretse kuba uwo muhanda uturuka Gasetsa ujya Cyabitana warangiritse ariko bigaragara ko ugenda unameramo ibihuru ku buryo kimwe cya Kabiri cyawo cyamaze kumeramo ibihuru n'ibyatsi.

Related Post