Kigali Leather Cluster yasinye amasezerano y’ubufatanye n’abakusanya Impu mu Rwanda-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-20 08:49:19 Ubukungu

Kuri uyu wa Kabiri tariki  19 Werurwe 2024, Nibwo Mu karere ka Nyarugenge Murenge wa Kimisaga,  Ihuriro ry'abakora ubucuruzi bw'ibikomoka ku mpu, Kigali Leather Cluster Ltd na Koperative Ikisanya Impu mu rwanda yitwa COCOPARWA.

Aya masezerano yasinywe, yitezweho gukemura ikibazo cy'igihombo abakora ibikorwa by'ibikomoka ku mpu bahuraga nacyo ndetse no kurushaho gutera imbere.

Ikindi ni uko aya masezerano yitezweho kuzamura ibikomoka ku mpu mu Rwanda ku buryo bujyanye n'ikoranabuhanga hatezwa imbere Abanyarwanda n'Abaturarwanda bari mu ruhererekane rw'impu n'ibizikomokaho bikorerwa mu Rwanda.

Amakuru atangwa n'impande zombi ' Kigali Leather Cluster Ltd na COCOPARWA', Avuga ko ubufatanye mu ishoramari rishingiye ku kuzamura Abanyarwanda n'Abaturarwanda bibumbiye mu ihuriro rya Kigali Leather Cluster hagamijwen ko baba abashoramari mu nganda zikorera mu Rwanda no gukoreshereza hamwe inkunga, impano zibagenerwa mu rwego rwo kubyaza umusaruro ushyitse bakagira uruhare mu kubaka inganda.

Umuyobozi wa  Kigali Leather Cluster Ltd,  KAMAYIRESE Jean d'Amour yatangarije itangazamakuru ko aya masezerano ari bubafashe kubaka mu Rwanda amakurusanyirizo rusange y'ikitegererezo, kwongerera ubumenyi abanyamuryango ba KLC bagahabwa amahugurwa, ubucuruzi bw'impu zitaratunganywa habungabungwa ubwiza bwazo, kuzishyira mu byiciro by'ubwiza bwazo ndetse n'amahugurwa yemewe mu bigo bitandukanye nka Misiteri y'Uburezi mu Rwanda.Yagize ati"”Twabisonanuye kenshi ko mu Rwanda ,agaciro k’impu kamanutse bihagije, iki nicyo gihe ngo twishyire hamwe tuzamura agaciro k’impu zacu kuko hanze y’u Rwanda iyo tuzijyanyeyo kubera ko zidatunganyije kinyamwuga turahomba cyane”.

Jean De Dieu Ntirandekura, uhagarariye amakusanyirizo y’impu mu Rwanda, yavuze ko Aya masezerano ashyizeho umukono bayitezeho kucyemura ibibazo byari bibugarije.Ati:”Nk’ubu mu kwezi tubona Toni zisaga 200 ziva ku matungo maremare (Inka), n’amapiyesi ibihumbi 300 y’amatungo magufi mu Rwanda hose, aha ndavuga mu makusanyirizo yacu, Iyo urebye igiciro cy’uruhu n’amafaranga 500, naho uruhu rwose rw’ihene ni 500, impu zo mu Rwanda kuko zidatunganyije neza zigera muri EAC zikabura abaguzi nayo twaranguje tukayabura”.

Imande zombi zemeranyijwe mu bwisanzure ku ngingo zose zigize aya masezerano, zikaba zayashyiriyeho umukono imbere ya Noteri wikorera witwa Julienne MUKAHIGIRO.

Kugeza ubu Kigali Leather Cluster, imaze kugirana amasezerano n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo; Uruganda rw'impu rwitwa NOVA Leather rukorera mu karere ka Huye i Butare, EUA Company itanga amahugurwa ku bakora ibikomoka ku mpu, uruganda runini rubarizwa mu cyanya cy'inganda i Masoro rwitwa RWANTAN Ltd, Ibagiro ribarizwa mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Ngoma 'Gatete Modern' na Koperative ikusanya impu mu gihugu yitwa COCOPARWA.

Amafoto yaranzer uyu muhango:Noteri, Julienne MUKAHIGIRO ubanza ibumoso wafashaga Umuyobozi COCOPARWA, Jean De Dieu Ntirandekura uri hagati gushyira umukono ku masezerano hamwe n'Umuyobozi wa KLC, KAMAYIRESE Jean d'Amour uri iburyo


Umuyobozi COCOPARWA, Jean De Dieu Ntirandekura nyuma yo gusinyana na Kigali Leather Cluster

KAMAYIRESE Jean d'Amour ubanza ibumoso n'abo bakorana bafatana ifoto y'urwibutso n'umuyobozi wa COCOPARWA

Amafoto: Bplus Tv

Related Post