Umuryango wa Ngendahimana Fidele utuye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, urasaba abagiraneza ubufasha bwo kumuvuza kanseri yo mu itama amaranye imyaka 13.
Umufasha w'uyu mugabo aganira na BTN, yavuze ko uwo bashakanye yafashwe n'uburwayi bw'agaheri, ubwo nyuma bukomeza kumubera bubi kugeza ubwo ajya kwivuza ku Bitaro bya Kibogora arabagwa gusa nyuma bamubaze bamubwira ko ka gaheri kamuviriyemo kanseri.
Yagize ati" Umugabo wanjye yarwaye agaheri nyuma kamuviramo kanseri".
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubu burwayi bwahinduye ubuzima bwe aho mbere yari umugabo umeze neza kandi ashakira amaronko umuryango we none kugeza ubu ntacyo yimarira bitewe n'uburibwe bumuteza dore ko yaba kuryama kunama cyangwa kuvuga bitamworohera.
Nyuma abagize umuryango we, bavuga ko bakomeje guhura n'ingaruka mbi aho kubona ibyo kurya, kurihirira abana amashuri bigorana cyane bityo bakaba basaba abagiraneza kumufasha no kumuba hafi akaba yanakwivuza cyakora abagiraneza hari igihe babaha ibyo kurya.
Kuri iki kibazo, Mukankusi Athanasie, Umuyobozi w' Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage, ku murongo wa telefoni yatangarije BTN ko batari bazi ko uyu mugabo yahagaritse kwivuza kandi bari basanze bamuha ubufasha bityo bakaba bagiye kongera kumukurikirana bakamufasha ikindi bakamenya impamvu nyamukuru yatumye abireka.
Agira ati" Twari dusanzwe tumufasha kimwe n'abandi gusa ntitwari tuzi ko yahagaritse kwivuza. Tugiye kurebera hamwe tumenye impamvu atakivuza noneho tumufashe".
Ngendahimana Fidele afitanye n'umufasha we abana bane, hagize uwifuza kumufasha yamubonera kuri telefoni ngendanywa ya 0788303542 ikaba ibaruye ku mazina ye.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru