Kigali: Umwanda w'ingofero za bamwe mu bamotari ugiye guterwa ipine

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-26 07:34:42 Ubukungu

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Nibwo i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, hateraniye inama yahuriyemo amatsinda y’abamotari mu Mujyi wa Kigali yagiranaga inama n’inzego zitandukanye, itangarizwamo ko kuba ingofero z'abamotari zikemangwa kutagira isuku zigiye kujya zisuzumwa ngo harebwe niba zujuje ubuziranenge.
 
Urwego rw’Igihugu rutsura ubuziranenge (RSB) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), bavuga ko barimo gupima ubuziranenge bw’ingofero z’abamotari, nyuma yo kubona ko izo bafite inyinshi zitarinda abantu kwangirika umutwe.

RSB na MININFRA bivuga ko ingofero z’abamotari zigomba gupimwa, kuko ngo hari izidakomeye, zikaba zitabasha kurinda abantu impanuka zikomeretsa umutwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Fidèle Abimana, agira ati "Ni gahunda yo kujya tureba ubuziranenge izo ngofero zifite, RSB izajya idufasha kujya ibisuzuma, sindabikurikirana byihariye ariko urumva ko niba kasike(ingofero) idakomeye hari ibyago byinshi."

Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda rya polisi rivuga ko hagikenewe ubushakashatsi bugaragaza ko abambaye ingofero z’abamotari neza na bo bakomereka umutwe, kuko ngo kugeza ubu abo ibabona ari ababa batafunze neza imikandara yazo .

Ubundi mu busanzwe ibirango by’ubuziranenge bigaragaza ko ingofero y’umumotari ikomeye,hakagombye kuba harimo icyitwa DOT cyo muri Amerika, ECE cy’i Burayi, Snell cy’Umuryango wigenga witwa Memorial, SHARP cy’u Bwongereza, AS/NZS 1698 cya Australia na New Zealand ndetse na JIS gitangwa n’Abayapani nkuko Bwiza ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko mu Rwanda abarenga 3,000 muri Miliyoni 13 zituye Igihugu, bahitanwa n’impanuka buri mwaka.

Iri shami rivuga ko abagenda kuri moto no ku magare bakaba barusha abagenda mu modoka ibyago byikubye inshuro eshatu.

Related Post