Musanze: Abahabwaga akato kubera Virus ya Sida basigaye basangira n'ababanenaga-Amafoto&Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-26 08:23:08 Ubuzima

Abanyamuryango ba Koperative "Girubuzima Nyange",ibarizwamo abafite Virus ya Sida n’abatayifite bo mu Mu karere ka Musanze ,mu Murenge wa Nyange, bavuga ko bashima intambwe imaze guterwa ,nyuma y’ubukangurambaga bwagiye bubaho bugaragaza ko umuntu uyifite ashobora kugira imibereho nk'iy'abandi batayifite.

Ibi babivuga bashingira ku mibanire no gukorera hamwe haba mu mashyirahamwe  no kuba hatakibaho ihezwa n’akato byakunze gukorerwa uwabaga afite virusi ya Sida mu bihe byashize.

Mu kiganiro bamwe muri bo bahinga ibirayi na tungurusumu bagiranye n’abanayamakuru bakora inkuru z’ubuzima bibumbiye muri "ABASIRWA" ubwo bari mu mahugurwa muri aka karere yateguwe ku bufatanye n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi ya Sida (RRP+) bigizwemo uruhare na RBC ibifite mu nshingano ,bagaragaje ko kwishyira hamwe byabakuye mu bwigunge.

Umuyobozi w'iyi koperative "Girubuzima Nyange",  Ntawukiramwabo Leonard, avuga ko nyuma y'aho itangiranye n’abanyamuryango 7 mu mwaka wa 2006, igatangira kugera ku bikorwa bigaragararira buri wese bamwe mu babahezaga bakabaha akato, batangiye kubegera barifatanya mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati’’Mbere tutaribumbira mu makoperative, twarahezwaga cyane ku buryo ntawasangiraga n'undi cyangwa ngo abe yanywera ku gikombe undi yanywereyeho".

Akomeza ati "Ariko aho twishyiriye hamwe, Leta yaratuzirikanye idufasha kubona imiti bituma ubuzima bwacu burushaho kuba bwiza.  None nyuma abaduhaga akato babonye ko dufite ubushobozi bwo gukora tukiteza imbere tudasabirije nabo babona kutwegera dutangira gufatanya, muri make ubu navuga ko ntakato n’ihezwa tugikorerwa nka mbere”

Umuyobozi   w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virus ya Sida (RRP+) mu Rwanda ,Muneza Slyvie, atangaza ko uko RBC n’izindi nzego za leta bagiye bashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya akato n’ihezwa byakorerwaga abayifite byahinduye imyumvire ya muntu bigenda bigabanuka kugeza aho bicikiye kukigero kigaragara.

Agira ati”Akato mbere kari gahari kanagaragara,gusa nyuma yaho abagakorerwaga bashishikarijwe kujya mu ma koperative ,bagakora bakivana mu bukene bwanabateraga kwigunga no kwiheba ,ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwagaragaje ko ubukangurambaga bwagiye bukorwa kuriyi ngingo bwagize umumaro kugipimo cya 90%".

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Ushinzwe Ishami ryo Kurwanya HIV, Dr Ikuzo Bazile , yatangarije itangazamakuru dko kimwe mu bituma abafite virusi ya Sida bahabwa akato,ari uko batamenya uko yandura,uko yakwirindwa ndetse n’uburyo wabana n'abayifite.

Dr Ikuze agaruka kuri ubu bukangurambaga, yavuze bukwiye gukomeza binyuze mu nzira zitandukanye zirimo ibitangazamakuru kuko bifasha ku guhindura imyumvire kuri virusi ya Sida.

Muri 2020 ubwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyakoraga ubushakashatsi kuri Virusi ya Sida mu Rwanda hagaragaye ko akato kari ku gipimo cya 13%.

Ubushakatsi kandi bwakozwe hagati ya 1999- 2020 n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi ya Sida bwo bwagaragaje icyo gihe ko urubyiruko 48%, abagabo 34.8% n’abagore 22.4% bafite virus itera Sida bakorewe ibikorwa byihezwa n’akato.

RRP+ ikomeza kugira uruhare rwo gufasha amakoperative y'abafite virusi ya Sida ku gukomeza kwiteza imbere binyuze mu bufasha itanga hirya no hino mu gihugu,ibituma menshi mu makoperative ifasha,ashima ubufasha ibagenera.

Amashusho:

Urugero ni nka Koperative Girubuzima Nyange yahawe inkunga y'amafaranga miliyoni 2.5  na RRP+ abafasha kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bw’ibirayi, tungurusumu, ibigori n’ibindi none kuri ubu bakaba bafite abanyamuryango 38 muri 20 nibo bafite virusi itera sida.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru



Manirahari Jacques /BTN i Musanze

Related Post