Nyarugenge: Ibikorwaremezo byabahinduriye ubuzima biteza imbere

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-27 08:10:12 Ubukungu

Abatuye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bavuga ko bishimira ukuntu ibikorwaremezo bishya birimo imihanda yahubatswe yagize uruhare rufatika mu guhindura isura n’iterambere ryabo.

Ishimwe Claudine, umwe mu bagenzi bari bari bu kugendera mu muhanda mushya wa kaburimbo, ukora mu tugari twa Rugenge n'Amahoro  uri gukorwa mu Murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, yabwiye Bplus TV ko ingendo zoroshye ugereranyije nambere uyu muhanda ukiri uw'igitaka.

Yagize ati" Naherukaga kunyura muri uyu muhanda ukiri uw'igitaka ariko ubu ndabona warabaye mwiza nyuma yuko uhinduwemo kaburimbo. Mbere kuhanyura byu mwihariko mu gihe cy'imvura byaragoranaga kubera ibyondo ndetse no kubona moto ari ikibazo".

No kubakora ibikorwa binyuranye birimo ubwubatsi, basekewe amahirwe yatanzwe n'ibikorwaremezo kuko bituma babineramo imirimo n'akazi bityo bikabafasha gutunga imiryango yabo nkuko Muhire Jacques, ukora akazi k'ubwubatsi yabisobanuriye umunyamakuru wa Bplus TV.

Agira ati" Kugeza ubu umuryango wanjye ntacyo ubuze kuko uyu muhanda nkoraho umfasha kubona amafaranga yo kuwutunga ikindi kandi ni uko iki gikorwa remezo kimfasha kubona amafaranga y'ishuri y'abana banjye".

Niyomugisha Aline, umwe mu bakobwa bakomeje kwiteza imbere babifashijwemo n'umwuga wo gutunganya no gukora imisatsi n'inzara ariko ukorera mu kagari ka Amahoro mu Murenge wa Muhima, avuga ko kuba bakorera ku nkengero z'umuhanda wa kaburimbo bituma babona abakiriya ku buryo bworoshye ku buryo ntawakwishora mu ngeso mbi bakurikiye amafaranga.

Yaboneyeho gushimira Leta y'u Rwanda kubwo ibikorwa by'indashyikirwa ikomeje kubagezaho.

Ati" Mbere na mbere ndashimira cyane Leta yacu kuko iduha buri kimwe ikatwegereza ibikorwa remezo nabyo bikadufasha kuzamuka tugatera imbere. Kuko kuba duturiye uyu muhanda bidufasha kubona abakiriya ku buryo bworoshye cyane, aho usanga umukiriya aparika imodoka hafi aha akaza tukamuha serivisi".

Si Abatuye mu Mujyi wa Kigali gusa bishimira ibikorwa remezo begerezwa, No mu Ntara y'uburasirazuba barabyishimira nkuko abatuye mu Mudugudu wa Mutarama, Akagari ka Karenge, mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo babitangaza.

Related Post