Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, Nibwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwashyize hanze itangaza ryerekana ko igiciro gishya cya lisansi cyiyongereyeho 127 Frw kuri litiro, kigera kuri 1,764 Frw, mu gihe icya mazutu cyiyongereyeho 52 Frw, kigera kuri 1,684 Frw.
Biteganyijwe ko ibi biciro bishya biri butangire kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata mu 2024 kugeza mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
Ibi biciro bishya bisimbura ibyashyizweho muri Gashyantare mu 2024, aho litiro ya lisansi yari kuri 1637Frw, mu gihe iya mazutu yari iri kuri 1632 Frw.