#Kwibuka30: Twumvane indirimbo" Igisubizo Nyakuri" ya Korali Umuryango w'Imana yibutsa abantu kwihana bakiyegereza Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-06 19:44:15 Imyidagaduro

Imyaka 30 irashize hibukwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abanyarwanda, bakomeje urugendo rwo kwibuka biyubaka, bimakaza ubumwe, ubwiyunge n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Mu buryo bunyuranye bufasha abanyarwanda gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, harimo n’indirimbo zagenewe ibyo bihe.

Hari abahanzi bagiye bakora mu nganzo bagahumuriza u Rwanda n’abanyarwanda babinyujije mu bihangano bitandukanye birimo indirimbo yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, yitwa "Igisubizo Nyakuri" ya Korali y' Itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi Muhima yitwa Umuryango w'Imana.

Iyi Korali yitwa Umuryango w'Imana, yo mu itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi rya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, yashyize hanze indirimbo y'amajwi n'amashusho igamije gukangurira abantu kwihana bakiyegereza Imana byu mwihariko muri ibi bihe byo Kwibuka ku Nshuri ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

"Igisubizo Nyakuri" Ni indirimbo nshya ya korali Umuryango w'Imana, irimo ubutumwa butandukanye, aho abaririmbyi baririmba bagaragaza ibikorwa b'ibi bya Satani n'ingaruka bigira ku batuye uyu mubumbe w'Isi.

Bakomeza bashishikariza abantu binangiye kwihana  mu byaha ahubwo bakarushaho kwegera Kristo cyane ko ariwe ufasha guca imirunga ihuza abantu n'umwanzi Satani.

Umwe mu baririmbyi ati" Satani akoresha abantu ibyaha ntabibutse kwihana kandi ari cyo gisubizo cyo kubaho neza".

Iyo uteye icyumvirizo muri iyi ndirimbo wumvamo amagambo ashishikariza abantu kugendera kure y'ikibi cyatuma umuntu yambura undi ubuzima nk'ibyabaye mu Rwanda ubwo habaga Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 biturutse ku nzangano n'amacakubiri.

Kanda munsi urebe indirimbo Igisubizo Nyakuri


Umuryango w'Imana, Ni Korali y'Itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi mu itorero rya Muhima, rifite imizingo Itandatu y'indirimbo z'amajwi hamwe n'amashusho, rikaba ryaravutse mu mwaka WA 2006.

Iyi korali kandi yamenyekanye ku ndirimbo zinyura zirimo; Ineza, Nasingizwe, Igikuba, Hari Imbaraga n'izindi zitandukanye.

Amwe mu mafoto y'abahuriye mu ndirimbo " Igisubizo Nyakuri"


Related Post