• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi Bushali yakanze abahanzi bazahurira mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika ibizeza ko ubu agiye kujya mu mwiherero agakora imyitozo ihagije kugirango azabashe guhangana.

Umuraperi Bushali washimye byimazeyo East African Promoters itegura ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival biba buri mwaka aho Bushali yateguje abahanzi bagenzi be ko ubu igikurikiyeho agiye kujya mu mwiherero agakora imyitozo kugirango azabashe gushimisha abakunzi be.

Mu kiganiro Versus gitambuka kuri RTV umuhanzi Bushali akaba yatangaje ko nyuma yo gushyirwa mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo ubu ikimuraje inshinga ari ukujya mu mwiherero ubundi agakora imyitozo.

Kuri iyi nshuro, iri serukiramuco ry’ibitaramo bizenguruka igihugu rikaba rizatangira taliki 20 kamena 2026 kugeza taliki ya 1 Kanama aho abahanzi bagezweho bazataramira abaturage bo mu turere twa Huye, Karongi, Rubavu , Musanze , Muhanga, Ngoma na Nyagatare.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments