Gasabo: Abaturage bafashe umumotari wakoranaga n'umutubuzi wagurishije imifuka 13 y'ibitaka abeshya ko ari ya Sima

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-20 16:17:00 Ubukungu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, Nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Kigugu mu Kagari ka Kigugu mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, Bafashe umutubuzi wagurishije imifuka 14 y'ibitaka ababeshya ko ari iya sima.

Mukansoro Anastasie ucururiza mu muri karitsiye ya Kigugu, mbere yuko ahura n'umucuruzi wamutuburiye sima 13, ku giciro cya buri imwe y'amafaranga y'i 6500 Frw by'amafaranga y'u Rwanda, yatangarije umunyamakuru w'Ikinyamakuru btnrwanda.com ko bwa mbere yamusanze aho acururiza amwaka ibiryo bya 500 Frw hanyuma amubaza niba yazamuzanira sima ku giciro cya make cy'6,500 Frw kuko yubakaga inzu, nawe amwemerera ko yayimuzanira nubwo yaje kumutenguha.

Ati" yansanze ku kazi anyaka ibiryo bya 500 Frw hanyuma ansaba niba yazananira sima ku giciro cya make( 6,500 Frw) hanyuma uyu munsi ayinzaniye aba aribwo namufashe ariko nkabimenya asa nuwarangije izo twari twumvikanye ubwo rero ndebye nsanga yantuburiye aribwo nakutumye izindi akohereza umumotari tugahita tumufata".

Mukansoro akomeza avuga ko yakuyemo isomo rikomeye aho mbere yo kugura ikintu azajya abanza gushishoza.

Nshimiyimana Eric, Umumotari wafatanywe imifuka ibiri ya sima yarimo ibitaka n'abaturage, yatangarije ikinyamakuru btnrwanda.com ko mbere yuko ageza izi sima kubo yari azizaniye, yahuye n'umugabo wari ufite imifuka ibiri yaketse ko ari Sima, yabajijwe niba afite umukoba wo guhambira imizigo kuri moto ngo ahabwe akazi, maze yemera ko awufite ahita abwirwa ko ajyana sima mu giturage kitwa Kaninja ayobowe na nimero y'umukiriya.

Agira ati" Nabanje guhura n'umugabo wari uri mu gakiriro ka Gisozi, wari ufite imifuka 2 ku muhanda naketse ko ari iya sima, yambajije niba mfite umukoba uhambira imizigo kugirango mpabwe ikiraka cyo kugeza umuzigo ku mukiriya maze mbyemeye bahita bakampa ariko nifashishije nimero y'umukiriya".

Akomeza avuga ko bakihagera bahise bamwambura kontaki( urufunguzo rwa moto) ndetse na telefoni gusa kuri we akabifata nk'ubugambanyi yakorewe kuko mu mifuka 13 bamufashe ari uko azanye ibiri ya nyuma.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, SP Twajamahoro Sylivestre, kuri iki kibazo cy'ubu butubuzi, yatangarije Ikinyamakuru btnrwanda.com ko abaturage bakwiye kujya bagira amakenga y'ibicuruzwa bahabwa bagashishoza bakareba neza niba byujuje ubuziranenge ndetse n'aho biturutse hizewe.

Ikindi kandi ni uko buri wese akwiye kujya yubahiriza amabwiriza agenga ubucuruzi ku buryo bwo gutanga imisoro bwa IBM kuko iyo butubahirijwe bifatwa nko kunyereza imisoro kandi bihanwa n'amategeko.

BTN yarinze ihava uyu mugabo atarashyikirizwa inzego z'ubuyoboI gusa abaturage bari basenyeranyijwe ko zigiye kumushyikiriza inzego bireba.
Mukansoro watuburiwe sima

Ibirango bya pulake ya moto yazanye sima z'intuburano

Related Post