Mu mukino watanzweho ubwasisi Police FC itsinze Bugesera itwara igikombe cy'amahoro

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-01 16:21:23 Imikino

Ikipe ya Police FC itsinze Bugesera FC, itwara igikombe cy'amahoro , igikombe cya 2 mu mateka kikaba icya mbere kuri Mashami Vincent, wari wicariye intebe ishyushye .

Police FC yari yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma muri 2016 , mu gihe Bugesera FC byari ubwambere , aya makipe yari amaze gukina imikino 12 , Bugesera FC ikaba ariyo yari yaratsinze imikino myinshi, ndetse yaherukaga gutsinda iyi kipe ya Police y'igihugu imikino 2 iheruka ya Shampiyona, umukino wari witabiriwe n'abantu benshi kuko kwinjira byari ubuntu.

Amakipe yombi yatangiye umukino acungana cyane , ndetse kurema uburyo bwo gutsinda bikomeza kuba gacye cyane , ikipe ya Bugesera FC niyo yageragazaga gushaka uburyo bw'igitego imbere y'izamu, mugihe Police FC yo yacungiraga ku mipira iteretse , ibi byose ntacyo byabashije gutanga ndetse igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.


Muhadjiri Hakizimana usanzwe ari inkingi ya mwamba muri Police FC yari acungiwe hafi 

Igice cya 2 Police FC yatangiranye imbaraga nyinshi, ndetse ku munota wa 57 ifungura amazamu, ku mupira Muhadjiri Hakizimana yahaye Akuki Djibrine , nawe awushyira mu izamu neza,  ku munota wa 66 ikipe ya Police FC yabonye igitego cya 2 , cyatsinzwe na Nsabimana Eric bita Zidane , kuri koroneri yatewe neza na Nkubana Mark , maze Zidane awushyira ku mutwe ujya mu izamu , kibazo igitego cya 2 atsinze yikurikiranya ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro.

Bugesera FC yahise ikora impinduka zitandukanye ishaka uko yagaruka mu mukino ,ndetse birabahira maze ku munota wa 80 Ssentongo Saifi uzwi nka Ruhinda Faruku, atsinda igitego cya mbere cya Bugesera FC, igitego cyateye imbaraga iyi kipe itangira Kwizera ko kwishyura bishoboka,  iminota 10 ya nyuma y'umukino ikipe ya Bugesera FC yasatiriye cyane ishaka igitego cya 2 , ariko Police FC yihagararaho umukino urangira itsinze ibitego 2-1 .

Police FC yari yitwaye nabi cyane mu gice cya 2 cya Shampiyona ndetse yatsinze imikino 2 gusa , ibintu byari byashyize umutoza Mashami Vincent n'abakinnyi be ku gitutu ,ndetse bivugwa ko agomba kwirukanwa mu mpera z'umwaka w'imikino, gusa ariko baje kwitwara neza mu gikombe cy'amahoro, ikaba itsindiye kuzasohokera u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederations cup .


Police FC niyo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup 

Related Post