• Imikino / FOOTBALL

Banamwana Camarade utoza Bugesera FC, yasabye Rwanda Premier League kureka gufasha ikipe ya Gorilla FC, bitwaje ko nyirayo ariwe uyobora iyi shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Teleos Arrows 5-1 mu gikombe cy'amahoro,  Camarade yavuze ko umupira wo mu Rwanda ukinirwa mu kibuga , ariko ukanakinirwa hanze yacyo , avuga ko asaba ko umukino wa Gorilla bakurikizaho , wazaba mu mucyo iyi kipe ntikomeze gufashwa kubona amanota, kubera ko nyirayo ariwe uyobora Rwanda Premier League.

Camarade yavuze ko bagombaga gutsinda APR FC,  ariko urebye uko abasifuzi bayifashije , aribyo byatumye banganya nayo, ati" hari umukino twakinnye hano, nubwo twanganyije , ni umukino twakabaye dutsinda, turebye amakosa y'igitego cya mbere, tukareba amakosa y'igitego cya 2, ndasaba ko umukino wa Gorilla FC hataza gukinirwa hanze cyane".


Banamwana Camarade yavuze ko Gorilla FC ifashwa kubera ko nyirayo ariwe uyobora Rwanda Premier League (photo:Rwandamagazine)

Camare yakomeje avuga ko umukino mu Rwanda ukinirwa mu kibuga no hanze yacyo, byumwihariko iyo bigeze ku ikipe ya Gorilla FC bikaba akarusho, ati"ikinirwa mu kibuga no hanze , cyane cyane Gorilla FC ikinira hanze, president wayo ni president wa Rwanda Premier League,  irafashwa cyane, ndasaba rero ko umukino nawutsinda cyangwa nkawutsindwa, ariko buri wese agahabwa ibyo yakoreye".

Yavuze ko ibyo avuga atari urwitazo ari gushaka mu gihe yaba atsinzwe, avuga ko we icyo yifuza ari uko amakipe yombi yahabwa ubutabera bwa nyabwo, kuwa gatandatu ubwo Bugesera FC yanganyaga na APR FC,  banshi babonye ko igitego cya mbere cya APR FC,  hari habayemo ikosa ryakorewe myugariro wa Bugesera FC, ariko umusifuzi akabyirengagiza.


Hadji Yussuf Mudaheranwa ashinjwa na Camarade gukoresha umwanya afite muri Rwanda Premier League, agafasha ikipe ye 

Si ubwa mbere Banamwana Camarade yinubiye imisifurire, kuko akenshi iyo yatsinzwe , biragoye kumva atavuze ko abasifuzi bamusifuriye nabi, imisifurire mu Rwanda,  ikunda kugarukwaho kenshi , nubwo kuva Shema Ngoga Fabrice yatangira kuyobora FERWAFA byagabanutse , kubera ibihano bikomeye yatangiye guha abasifuzi bitwaye nabi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments