Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, Nibwo mu Mujyi wa Kigali, Ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu mu Rwanda (KLC) ryagiranye amasezerano y’ubufatanye na Koperative y’abacuruza amatungo mu Rwanda, (C.C.P.E), impande zombi zitangaza ko ari bufashe ku kuzamura no kongerera agaciro k'impu.
Ni amasezerano yasinyiwe ku biro bikuru bya Kigali Leather Cluster biherereye mu Karere ka Nyarugeng mu Murenge wa Kimisagara imbere ya Noteri wikorera.
Aya masezerano y’ibanze mu bikorwa byo kuzamura agaciro k’impu, kuzamura inganda ntoya ndetse n’iziciriritse ziri mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho,no gutanga amahugurwa ku rubyiruko, abayeho nyuma y'andi yari amaze iminsi asinywe hagati ya Kigali Leather Cluster n'abandi bafatanyabikorwa.
Kanyambo Prosper wari uhagarariye C.C.P.E yabwiye itangazamakuru ko ashimira umuyobozi bwa KLC na leta y’u Rwanda ku gutangiza urugamba rwo kugarura agaciro ku impu mu Rwanda.
Yagize ati:” Ubu tumaze gushyiraho umukono y’ubufatanye na KLC, hakubiyemo ubucuruzi bw’impu, amahugurwa ku rubyiruko rwigishwa gukora ibikomoka ku mpu n’ibindi birimo ubufatanye mu kwagura no guteza imbere agaciro k’impu”.
Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yatangarije itangazamakuru ko aya masezerano bamaze gushyiraho umukono ari imbaraga ziyongereye mu bufatanye bwo kuzamura agaciro ku impu katakaye mu Rwanda.