Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, Nibwo umugabo witwa Ndagijimana Robert, yagiye kwivuza ku Bitaro bya Muhima biherereye mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, ahita yivumbura amenagura ibirahuri by’imodoka ebyiri hakekwa ko yarozwe.
Bamwe mu baturage bari muri ibyo Bitaro, babwiye BTN Ndagijimana yafashe icyemezo cyo kumenagura ibirahuri by’imodoka nyuma y’uko yari amaze umwanya munini ategereje ko abaganga bamwitaho.
Umwe muri bo yagize ati" Uyu mugabo twagiye kubona tubona yadukiriye izi modoka ziparitse aha arabanza arazinyeganyeza hanyuma afata umwanzuro wo kumenagura ibirahure byazo yivugisha".
Undi nawe yavuze ko mbere yuko uyu mugabo yangiza izi modoka, ngo yabanje kumva undi mudamu avuga ko mwenewabo( Ndagijimana) ashobora kuba yarozwe n'abafitanye nawe amakimbirane ashingiye ku mitungo( amasambu).
Agira ati" Uyu mugabo ashobora kuba yohererejwe imyuka mibi kuko hari umudamu nabanje kumvana amagambo avuga ko mwenewabo ashobora kuba yohererejwe imyuka mibi".
Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Dr Mugisha Steven yahamirije BTN iby'aya makuru anavuga uko uyu mugabo yangije imodoka zarimo ibikoresho byo kwifashisha mu buvuzi.
Dr ati “ Uyu mugabo yabikoze ku isaha ya Saa Sita n’iminota Icumi, mbere yuko yangiza yaje kwivuriza aha nk'abandi barwayi bakirwa ava gufotoza ibyangombwa bye, mu gihe ategereje ko bamwakira kuko twari twagize ibibazo mu ikoranabuhanga dukoresha tuvura abarwayi rero yamaze nk’iminota 20 gusa abona kugira umujinya, ajya kumenagura ibirahuri by’imodoka.
Uyu mugabo yahise afatwa abacungagereza bari bazanye umugororwa kumuvuza bahita bamubafatira bamushyikiriza polisi ikorera mu Murenge wa Muhima.