Iyo umugore anyweye amasohoro mu gihe cyo gutera akabariro bimurinda urupfu-Ubushakashatsi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-10 08:02:57 Ubuzima

Muri iki gihe ndetse n’icyatambutse uburyo bwo gutera akabariro bwagiye burushaho gushyirwa ahagaragara ndetse hagenda haduka n’ubundi buryo bwasaga n’ubuhishwe.

Mu buryo karemano umugore n’umugabo iyo bashakanye baba bemerewe gutera akabariro uko babyifuza mu gihe cyose umwe yifuje mugenzi we ntawe ubihatiwe.

Ikoranabuhanga uko ryagiye ryaduka rikanarushaho kwigarurira Isi, niko ryagiye ritiza umurindi abantu benshi mu kwishora mu busambanyi bitewe n’uko hari ibyo bagenda babona byadutse mu bice bimwe na bimwe by’isi baherereyemo.

Bumwe mu buryo bumenyerewe karemano bwo gutera akabariro, ni igihe igitsina cy’umugabo cyinjira mu cy’umugore kugera ubwo ibyishimo byabo bigeze ku ndunduro .

Impuguke zitandukanye ku bijyanye n'ubuzima, zivuga ko umugabo iyo ibyishimo bye byageze ku ndunduro igihe yamaze gusohora. Aya masohoro rero hari abagore badakunda ko ajya mu gitsina kuko ngo afatwa nk’imari ishyushye mu mubiri wabo ahubwo bakifuza ko asohorerwa mu kanwa.

Kunywa amasohoro bimarira iki umugore?

1-Ubushakashatsi bugaragaza ko umugore wanyweye amasohoro aba afite amahirwe menshi yo kutarwara indwara zibasira ubwonko. Aha twavuga nk’agahinda gakabije, umutwe udakira.

2.Kunywa amasohoro ,bigabanya ubwoba

Urugero ; hari abantu bagira ubwoba nko mu gihe bagiye mu kizamini cy’akazi cg cyo mu ishuri. Icyo gihe rero ngo uwayanyweye bimwongerera imisemburo igabanya ubwoba.

3-Umugore wanyweye amasohoro ngo agira ibitotsi byiza kuko umusemburo witwa melatonin urushaho gukora cyane.

4-Amasohoro yongera imbaraga(energy).

Umugore wanyweye amasohoro ngo usanga afite umurava mu kazi ke ka buri munsi ngo kabone n’iyo arimo gutera akabariro aba yashishikaye.

5-Kunywa amasohoro bigabanya umuvuduko w’amaraso ku mugore utwite.

Iyo umugore atwite usanga akunda kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuro rimwe n’arimwe akaba yagira isereri, ariko ngo uwanyweye amasohoro ngo bishobora kuba umuti mwiza.

6-Umugore wanyweye amasohoro ngo ntapfa kwibagirwa, kuko ngo usanga akungahaye ku binyabutabire bifasha uwayanyweye ku gira umusemburo wiganza ku gice cy’ubwonko cyibutsa.

7.Amasohoro acyesha uruhu.Umugore unywa amasohoro ngo usanga uruhu rwe rucyeye rukanyerera kuko aba arimo ikinyabutabiro cya Zinc cyongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Gusa n’ubwo ubushakashatsi bugaragaza ko amasohoro ari meza ku mugore wayanyoye, urubuga rwa readunwritten.com ruvuga ko hari n’ingaruka mbi agira.Muri izo , harimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka gonorrhea , bacteria n’izindi.

Ikindi umugore ukunda kunywa amasohoro , ngo aba afite ibyago by’uko inzira ye y’ubuhumekero idakora neza,kugira uburyaryate no kuribwa bya hato na hato.

Related Post