Umufaransa Kino Yves wigaruriye imitima y'abatari bake kubera igare rye yagaragaje icyamutwaye umutima ubwo yari mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-11 18:31:30 Ubukerarugendo

Umufaransa witwa Kino Yves umaze kwigarurira abatari bake kubera udushya tugaragarira mu ngendo  akorera hirya no hino ku Isi ari ku igare, yagaragaje uburyo yeretswe umutima w’ubumuntu n’umuryango uciriritse mu Rwanda, atigeze abonana abandi, avuga ko byamukoze ku mutima mu buryo budasanzwe.

Ni ubutumwa yanyujije mu mashusho akomeje gushyira kuri YouTube Channel ye yitwa Kino Yves, aho mu minsi ishize, yari yashyizeho amugaragaza ubwo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Kayonza, aho yishimiwe cyane ndetse na we akagaragaza ko yishimiye u Rwanda n’umutima mwiza yabonanye Abanyarwanda.

Mu yandi mashusho yashyize kuri uyu muyoboro, Kino Yves, agaragaza ubwo yahaguruka ku icumbi yari yacumbitsemo mu Karere ka Kayonza, yerecyeza aho agomba kuzava yerecyeza muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe.

Kino Yves muri uru rugendo rwe, agenda asuhuza Abanyarwanda bahuriraga mu muhanda agira ati “Muraho!”, bamugaragariza urugwiro, na we yerekana ibyishimo yagiriye mu Rwanda.

Muri uru rugendo, ajyenda ahura n’imvura imunyagira, ariko akabanza kwihagararaho akanga kugama, nyuma akaza kuva ku izima, akaza kugama ageze mu gace k’icyaro.

Ajya kugama mu rugo rw’umuturage uri mu buzima buciriritse, ariko agatungurwa no gusanga urwo rugo rurimo umuriro w’amashanyarazi.

Agera muri uru rugo, bakamuha ikaze, bakamusaba kwinjira mu nzu kugira ngo yugame imvura yagwaga ari nyinshi.Kino Yves ugera aho akagaragaza ko yakonje, agaragaza ko amarangamutima ye, yatuje, aho imvura ihitukiye, akomeza urugendo rwe, akagenda agaragaza akanyamuneza yatewe n’umutima mwiza yabonanye uyu muryango wamwugamishije nkuko inkuru ya RadioTV ibitangaza.

Agira ati “Mbega ibintu bitangaje. Ni byiza gufashwa n’abaturage, igihe watemberereye ahantu nk’aha haciciritse, ntushobora kwiyumvisha ibyo ubona, kuko birababaje, ushobora no kurira kuko imibereho iciriritse ni mibi. Kubona abana muri iyi nzu itameze neza bari gusubiramo imikoro yo ku ishuri, bari muri ubu bukonje, hari imvura; ariko bari gukora umukoro kuko bazi ko ishuri ari ryo rizabakura muri iyi mibereho.

Byankoze ku mutima kubona ibintu nk’ibi […] Ni iby’agaciro kubona ibintu nk’ibi, kuko nakiriwe nabi cyane n’abantu b’abakire muri Kigali, ariko nakiranywe umutima wa kimuntu n’abaturage badafite icyo bafite. Abantu hano ntakintu bafite ariko bafite ubumuntu.”

Related Post