Muganga ati" Mu byukuri abarwaye iyi ndwara ( Imidido) bateye intambwe ishimishije ugereranyije na mbere bagitangira kuza hano kwivuza bitewe nuko inama bahabwa bazubahiriza nubwo bagihura n'imbogamizi zo kwivuriza kure y'aho batuye".
Muganga kandi Nyirantwari akomeza abagira inama yo kujya bambara inkweto zabugenwe uretse mu gihe cyo kuryama ndetse bakanisiga umuti bahabwa kuko bibafasha ku mererwa neza no kutandura ama mikorobe aba ari mu itaka.
Kugeza ubu Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya nicyo gitanga serivisi z'iyi ndwara( imidido) izwi nka Podo oniosis mu Mujyi wa Kigali hose ndetse no mu Karere ka Bugesera.
Nk’uko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS), hafi miliyoni 120 z’abatuye Isi mu bihugu 72 zanduye indwara y’imidido. Muri abo kandi abagera kuri miliyoni 40 bakaba basigarana ubumuga bukomeye kubera akenshi hiyongeraho guhabwa n’akato.
Muganga Judith Nyirantwari ubasaba kwambara inkweto aho bari hose
Bahabwa uburyo bunyuranye bubafasha kutazahazwa n'iyi ndwara y'imidido
Ubumwe no gufashanya ni wo muco wabo cyane cyane iyo baje kwivuza
Muganga ari kumwe n'abarwayi nyuma yo gukora isuku ku maguru yabo no kuyasiga umuti
Bahabwa ibikoresho bitandukanye birimo inkweto
Imiti itandukanye basiga ku maguru no ku birenge