Leta yagaragarije abamotari kasike nshya bazasimbuza izisanzwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-27 15:16:20 Ubukungu

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, Nibwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abakoresha moto mu buryo butandukanye gukoresha casques zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye, bitandukanye n’izari zisanzwe.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Sammuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, URUJENI Martine, abamotari n’abandi bafatanyabikorwa.

Amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bw’izi casque, ajyana n’uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by’umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n’ibindi.

Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko umumotari ufite casque isanzwe, leta iri gushaka uburyo imusimburiza ikamuha inshya igezweho, bigakorwa nta mafaranga aciwe.

casques nshya bivugwa ko zizasimbuzwa izari zisanzwe zikoreshwa

Related Post