Rayon Sports yatandukanye n'abakinnyi 5 barimo Youssef Rharb na Bonheur

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-30 08:13:35 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje, ko yatandukanye n'abakinnyi 5 barimo abanyamahanga 4 n'umunyarwanda umwe , nyuma yo kwitwara nabi bakaba batazongererwa amasezerano, mubo  batandukanye hakaba harimo n'umunya Morocco Youssef Rharb wari ukunzwe n'aba Rayon .

Muri iki gitondo cyo kuya 30 Gicurasi 2024, nibwo Rayon Sports yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yatandukanye n'abakinnyi 5 biganjemo abanyamahanga, muri abo bakinnyi harimo Hategekimana Bonheur wari umuzamu wa 3 , akaba yari asoje amasezerano , Bonheur yari amaze imyaka 4 muri Rayon Sports, nyuma yo kuva muri Espoir muri 2020, uyu musore niwe wari mu izamu , ubwo Rayon Sports yatwaraga igikombe cy'amahoro umwaka ushize , gusa akaba yaragiye anengwa imyitwarire mibi.

Youssef Rharb ni umunya Morocco, wakiniye Rayon Sports imyaka 2 ariko mu bihe bitandukanye, uyu musore wabanje gutizwa muri Rayon Sports n'ikipe ya Raja Casablanca, inshuro ya mbere yari yitwaye neza , gusa uyu mwaka w'imikino ushize ntabwo yatanze umusaruro, Mvuyekure Emmanuel Manu nawe ni umukinnyi ukomoka mu Burundi uri kuri uru rutonde , uyu musore yari yaje kuba igisubizo hagati mu kibuga ariko byarangiye atabashije kurenza urwego rw'abanyarwanda Rayon Sports ifite ari nabyo bitumye atongererwa amasezerano.


Rayon Sports yatandukanye n'abakinnyi 5 barimo abanyamahanga 4 

Alseny Agogo Camara ni umusore w'umunya Guinea, waje muri Rayon Sports muri Mutara uyu mukwa , uyu rutahizamu yari yitezweho gucyemura ikibazo cy'ibitego Rayon Sports yari ifite , ariko yasezerewe mukwezi kwa 3 akinnye umukino umwe gusa , uyu akigera muri Rayon Sports yahise avunika ,ndetse naho akiriye basanga urwego rwe ruri hasi cyane . Paul Alon Gomis ni umunya Cote D'Ivoire nawe wari waje muri Rayon Sports muri mutarama yitezweho gucyemura ikibazo cy'ibitego, ariko nawe akaba asezewe atsinze ibitego 2 gusa, nabyo kuri penalty.

Rayon Sports yabaye iya 2 muri Shampiyona ndetse niya 3 mu gikombe cy'amahoro, gusa bimwe mubyo yanenzwe muri uyu mwaka w'imikino ushize , ni ukugura abakinnyi badashoboye , bari baje gusimbura abandi bari bagiye , kimwe mubyatumye umusaruro uba mucye , umuyobozi wa Rayon Sports Rtd Capt Uwayezu Jean Fidel, avuga ko bagize ikibazo cy'amikoro ari nayo ntandaro yo gufata abakinnyi babonye , kuko nta bushobozi bwo gufata intoranywa bari bafite, gusa uyu mwaka Rayon Sports ,ni imwe mu makipe yitezwe cyane ku isoko.

Related Post