Sobanukirwa indwara y'amaso ya Glaucoma ikunze kwitwa ‘Umujura wa Bucece’

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-31 11:26:15 Ubuzima

Abantu benshi bavuga ko guhuma burundu warigeze kubona biri mu bintu bibi ndetse bigira ingaruka ku mibereho y’uwatakaje ukubona.

Impamvu zo guhuma warigeze kubona ni nyinshi gusa imwe muri zo ni indwara yitwa ‘Glaucoma’ ikunze kwitwa ‘Umujura wa Bucece’ kuko ari indwara umuntu arwara ntabimenye akazisanga igeze aho ishobora kumutera ubuhumyi bwa burundu.

Abashakashatsi kuri iyi ndwara bavuga ko itajya igaragaza ibimenyetso ku muntu uyirwaye uretse kubona atangiye guhuma.

bakomeza bavuga ko kugirango umuntu abone bisaba kuba afite ibice bitatu by’ingenzi birimo Ijisho risanzwe, umutsi uhuza ijisho ndetse n’ubwonko ariko nanone abantu bakenera ubwonko kugira ngo barebe.

Mu by’ukuri rero ibyo bice byose bigomba kuba bikora neza, gusa Glaucome aho ibera mbi cyane ni uko yibasira igice cya kabiri ari cyo ‘umutsi’ maze ikamunga uwo mutsi ukarangira ushize (bizwi nko ku munga) nyamara ari wo uhuza amaso n’ubwonko, bityo bikarangira muntu ahumye burundu.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana igitera iyi ndwara ndetse buri muntu wese ni umukandida wo kuyirwara nubwo ku kigero gito bigaragara ko ishobora no kuba indwara y’umuryango ‘Hereditary’nkuko urubuga ICKnews rubitangaza.

Nubwo ubu burwayi butagaragaza ibimenyetso ngo hari aho usanga umuntu ashobora kugaragaza ububabare bw’umutwe buherekejwe no kuribwa ijisho ndetse no kubona ibikezikezi, bushobora kuba integuza y’uko waba urwaye amaso, by’umwihariko indwara y’amaso ya Glaucoma.

Related Post