Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima, DHS7, bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025.
Ni igabanuka rya 6% kuko ubushakashatsi
buheruka bwo mu 2019/2020 bwerekanye ko iyi mibare yari kuri 33%.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,
NISR, cyagaragaje iyi mibare mu bushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima,
igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye mu Rwanda, zirimo n’abahagarariye
imiryango yigenga y’imbere mu gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga, kuri uyu wa
Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center.
Ni ubushakashatsi bwagarutse kandi ku
bipimo bitandukanye birimo igwingira mu bana, uburumbuke bw’Umunyarwandakazi,
kuboneza urubyaro, ubumenyi ku bwandu bwa virus itera SIDA.
Muri gahunda yo kwihutisha iterambere
icyiciro cya kabiri, NST2, Guverinoma yavuze ko gahunda ari kugabanya igwingira
ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikava kuri 33% rikagera munsi ya 15%.
Hazashyirwa imbaraga mu kwita ku buzima
bw’abana n’ababyeyi hagamijwe kugabanya impfu muri ibyo byiciro.
Umubare w’abakozi bashinzwe ubuzima
uzikuba inshuro enye, hagamijwe kunoza serivisi z’ubuvuzi no gushyira imbaraga
mu gukumira no kuvura indwara zandura n’izitandura.
Hazakorwa ubukangurambaga ku myitwarire
myiza no kugira imyitwarire iboneye irinda indwara nko kwita ku mirire myiza,
gukora imyitozo ngororamubiri no kwirinda imyitwarire iganisha ku businzi,
kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gutwita kw’abangavu, n’ibindi.
Umubare w’ Abajyanama b’ubuzima
babishoboye uzongerwa kandi banongererwe ubushobozi kugira ngo babashe gukora
kinyamwuga.
Serivisi z’ubuvuzi zizongerwa kugira ngo
zirusheho gukemura ibyihutirwa bijyanye n’ubuvuzi rusange. Hazibandwa ku
kuvugurura ibikorwaremezo no gutanga ibikoresho bihagije mu bigo by’ubuvuzi
hagamijwe imitangire ya serivisi z’ubuvuzi zinoze.
Mu rwego rwo guteza imbere imikurire
y’abana bato, ingamba zihuriweho n’inzego zitandukanye zirebwa n’iyi gahunda
ndetse n’abafatanyabikorwa bose zizashyirwa mu bikorwa hibandwa ku kuzamura
ireme ry’ibigo mbonezamikurire y’abana bato mu byiciro byose.
Ibi bizaba bikubiyemo gukoresha neza
serivisi zita ku babyeyi batwite, kuzamura imyumvire myiza yo kugaburira no
gutanga ibiryo bifite intungamubiri.
Ibi bizunganirwa no kuzamura ireme rya
serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mbere yo kubyara, kunoza
isuzuma ry’indwara, guteza imbere imirire myiza no gutanga indyo yuzuye.
Ibyo bizongerwamo imbaraga binyuze mu
kunoza ireme rya serivisi zitangirwa mu bigo byita ku mirire biri mu mavuriro.
Ibi byose bizagira uruhare mu kugera ku ntego yo kugabanya igwingira rikava
kuri 33% kugeza munsi ya 15%.