• Ubuzima / INDWARA


Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima, DHS7, bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025.

Ni igabanuka rya 6% kuko ubushakashatsi buheruka bwo mu 2019/2020 bwerekanye ko iyi mibare yari kuri 33%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje iyi mibare mu bushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima, igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye mu Rwanda, zirimo n’abahagarariye imiryango yigenga y’imbere mu gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center.

Ni ubushakashatsi bwagarutse kandi ku bipimo bitandukanye birimo igwingira mu bana, uburumbuke bw’Umunyarwandakazi, kuboneza urubyaro, ubumenyi ku bwandu bwa virus itera SIDA.

Muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, Guverinoma yavuze ko gahunda ari kugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikava kuri 33% rikagera munsi ya 15%.

Hazashyirwa imbaraga mu kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi hagamijwe kugabanya impfu muri ibyo byiciro.

Umubare w’abakozi bashinzwe ubuzima uzikuba inshuro enye, hagamijwe kunoza serivisi z’ubuvuzi no gushyira imbaraga mu gukumira no kuvura indwara zandura n’izitandura.

Hazakorwa ubukangurambaga ku myitwarire myiza no kugira imyitwarire iboneye irinda indwara nko kwita ku mirire myiza, gukora imyitozo ngororamubiri no kwirinda imyitwarire iganisha ku businzi, kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gutwita kw’abangavu, n’ibindi.

Umubare w’ Abajyanama b’ubuzima babishoboye uzongerwa kandi banongererwe ubushobozi kugira ngo babashe gukora kinyamwuga.

Serivisi z’ubuvuzi zizongerwa kugira ngo zirusheho gukemura ibyihutirwa bijyanye n’ubuvuzi rusange. Hazibandwa ku kuvugurura ibikorwaremezo no gutanga ibikoresho bihagije mu bigo by’ubuvuzi hagamijwe imitangire ya serivisi z’ubuvuzi zinoze.

Mu rwego rwo guteza imbere imikurire y’abana bato, ingamba zihuriweho n’inzego zitandukanye zirebwa n’iyi gahunda ndetse n’abafatanyabikorwa bose zizashyirwa mu bikorwa hibandwa ku kuzamura ireme ry’ibigo mbonezamikurire y’abana bato mu byiciro byose.

Ibi bizaba bikubiyemo gukoresha neza serivisi zita ku babyeyi batwite, kuzamura imyumvire myiza yo kugaburira no gutanga ibiryo bifite intungamubiri.

Ibi bizunganirwa no kuzamura ireme rya serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mbere yo kubyara, kunoza isuzuma ry’indwara, guteza imbere imirire myiza no gutanga indyo yuzuye.

Ibyo bizongerwamo imbaraga binyuze mu kunoza ireme rya serivisi zitangirwa mu bigo byita ku mirire biri mu mavuriro. Ibi byose bizagira uruhare mu kugera ku ntego yo kugabanya igwingira rikava kuri 33% kugeza munsi ya 15%.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments