Kigali: Abatewe inda zititeguwe batinya gukingiza abana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-05 15:15:57 Ubuzima

Hari abaturage batandukanye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko gukingiza abana inkingo zitandukanye bibafasha kudazahazwa n'indwara zinyuranye nubwo hari abatabyubahiriza kubera ipfunywe ryo guterwa inda zititeguwe.

Uzayisaba Immacule wari waje gukingiza umwana we ku kigo nderabuzima cya Kinyinya kuri uyu wa Kabiri tariki 04 kamena 2024, yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV impamvu nyamukuru ituma agirira umwete inkingo z'indwara zitandukanye dore ko hari n'abo zimugaza igihe ababyeyi barangaye.

Yagize ati" Gukingiza abana indwara zinyuranye ku gihe ni ingenzi kuri buri mubyeyi ndetse n'umwana we kuko bituma umwana atazahazwa n'indwara nkuko bijya bigaragara kubo zamugaje".

Ibi kandi binagarukwaho n'abandi babyeyi bari baje gukingiza barimo Iragena Janviere wo mu Mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Murama, aho banagira buri mubyeyi wese kudakerensa inkingo.

Aba babyeyi kandi banahishuriye umunyamakuru ko iki kibazo gikunda kugirwa n'abahisha ko batwite byu mwihariko abakobwa batewe inda zititeguwe.

Ndagiriyemungu Jean Bosco, umaze imyaka 13 atanga serivisi nk'umujyanama w'ubuzima mu mudugudu wa Binunga mu kagari ka Murama avuga ko hari abahinduye imyumvire mbere bangaga gukingiza abana inkingo nkuko byagaragaye ubwo baza gukingiza cyane ko kubufatanye n'Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya ndetse n'inzego zibanze bitanga umusaruro.

Agira ati" Magingo aya biragaragara ko hari abahinduye imyumvire basigaye bakingiza. Ibi byagezweho kubera abatureage bumva binyuze mu bukangurambaga butandukanye, ubufatanye hagati y'inzego z'ibanze ndetse n'Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya".

Zimwe mu nkingo zihabwa abana twavugamo urukingo rw’imbasa rutangwa mu byiciro bine, umwana akivuka ahabwa igitonyanga, umwana afite ukwezi n’igice agahabwa ikindi gitonyanga, yagira amezi abiri n’igice agahabwa ikindi gitonyanga, naho yakuzuza amezi atatu n’igice bakamuha igitonyanga n’urushinge mu gihe Indwara y’iseru ikunze kumvikana mu bana ariko ishobora no gufata abantu bakuru.


Related Post