Inyubako Makuza Peace Plaza yafashwe n’inkongi y'umuriro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-03 08:33:21 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024, Nibwo  Inyubako yitwa Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN, bavuze ko iyi nkongi yafashe iyi nyubako ku gice cyo hasi, bavuze ko ishobora kuba yatewe n'umuriro w'amashanyarazi cyangwa Gas.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangarije Ikinyamakuru btnrwanda.com ko inkongi yafashe iyi nyubako mu gitondo, Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye gutabara ndetse ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyateye iyi mpanuka.

Yagize ati "Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kuhagera kugira ngo barebe niba nta bantu n’ibintu bari muri iyo nyubako kugira ngo batabarwe hakiri kare".

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ibyangijwe n’iyi nkongi amakuru arambuye araza gutangazwa bimaze kubarurwa dore ko iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane icyayiteye.

Related Post