Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026 imodoka eshatu zakoreye impanuka mu muhanda uba Kigali werecyeza Kamonyi kubw'amahirwe ntihagira ugasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yabereye ku Ruyenzi, hafi y’ahahoze uruganda rwa Ingufu Gin.
Amakuru avuga ko imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yagize ikibazo ubwo ipine yayo yavagamo, bigatuma umushoferi ananirwa kuyigenzura neza.
Iyi modoka yahise igonga izindi modoka eshatu n’igare byari mu muhanda.
Nyuma yo kugonga ibyo binyabiziga, iyi Hiace na yo yarenze umuhanda, igwa mu muyoboro w’amazi uri ku ruhande rwawo, yegama ku rukuta rwubakishijwe amabuye.
Amakuru y’ibanze avuga ko iyi mpanuka yangije imodoka, nta muntu wahasize ubuzima.