Nyuma y'igihe bitwa abakomisiyoneri mu Rwanda habonetse umu Agent w'abakinnyi ubyemerewe na FIFA

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-05 16:14:05 Imikino

Bwa mbere mu Rwanda habonetse umu agant ( ushinzwe gushakira abakinnyi amakipe) wemewe n'amategeko ya FIFA , nyuma y'igihe ababikora bitwa abakomisiyoneri

Impuzamashyirqhamwe y'umupira w'amaguru ku isi FIFA, ryemeje Umunyarwanda Tuyisenge Aimable, guhagararira inyungu z'abakinnyi batandukanye hirya no hino ku Isi.(FIFA FOOTBALL AGENT)  icyangombwa cyemerera umuntu gukorana na FIFA mu buryo bwo kugura cyangwa kugurisha abakinnyi, kugira ngo ukibone bisaba kubanza gukora ibizamini bitangwa na FIFA, ibinyujije muri Federasiyo y'umupiwa w'amaguru y'igihugu uherereyemo.

Muri Kamena uyu mwaka  FERWAFA yakoresheje ibizamini byo gushaka abantu bemewe guhagarira abakinnyi, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo , aho abakoze ikizamini bari 6, barimo abanyarwanda 4 ndetse nabarabu 2, gusa Tusenge Aimable niwe gusa wabashije kubitsinda .


Tuyisenge Aimable yamaze kubona ibyangombwa bya FIFA 

Ntabwo byari bimenyerewe hano mu Rwanda, haboneka umuntu ufite ubushobozi, bwo guhagararira abakinnyi wemewe na FIFA, ubusanzwe byakorwaga n'abantu babikunda ariko batabifitiye ubumenyi. Ni muri urwo rwego FIFA yateguye amasomo ndetse n'ibizamini byo gutanga ibyangombwa ku bantu bifuza gukurikirana ubuzima bw'abakinnyi yaba abato( minors) n'abakuru (Seniors).  Umunyarwanda Tuyisenge Aimable wari usanzwe akora akazi ko gukurikirana abakinnyi nk'utarabigize umwuga, yafashe icyemezo cyo gukora icyo kizami ngo kimuheshe gukomeza uwo mwuga nk'uwabigize umwuga.

Ni ibizamini byakozwe tariki ya 22 Gicurasi 2024 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA. Amanota ya FIFA aherutse gusohoka mu kwezi gushize kwa Kamena yemeje uyu Tuyisenge Aimable ko ahawe uburenganzira bwo gukurirana inyungu z'abakinnyi byemewe n'amategeko.

Umunyarwanda Tuyisenge Aimable mu gihe yaramaze akora aka kazi nk'utarabigize umwuga, hari abakinnyi bazwi afite ku isoko ryo mu Rwanda barimo: Iradukunda Elie Tatou( Mukura victory sports), Hakim Hamis( Gasogi United), Pavelh  Nzila( APR FC), Ndimbumba Jordan( Mukura victory sports wahoze muri Muhazi United), Nikodem Pogba( Etoile de l'est) n'abandi benshi bari mu cyiciro cya mere ndetse nicya kabiri.


Tuyisenge Aimable ( ibumoso) niwe munyarwanda wa mbere ubinye ibyangombwa bya FIFA bimwemerera guhagararira abakinnyi

Related Post