Rubavu: Gitifu yasenyeye umuturage ahita agwa muri koma

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-06 18:02:19 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, Nibwo mu Kagari ka Rwaza, mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, hatangiye gucicikana amakuru avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari yaburiwe irengero nyuma yo gusenya inzu y'umuturage agahita agwa muri koma.

Amakuru yo kuburirwa irengero kw’uyu muyobozi w'akagari, yakwirakwiye nyuma y’uko asenye igipangu cy’umukecuru, yari yubatse binyuranyije n’amategeko undi akitura hasi akanajyanwa mu bitaro.

Aya makuru yaje guterwa utwatsi n'Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, aho mu kiganiro yagiranye na BWIZA dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko uyu gitifu atigeze atoroka ndetse ko yakomeje imirimo ye nk’ibisanzwe nyuma yo gusenyera uyu muturage.

Ati "Gitifu twavuganye ambwira ko ataburiwe irengero, kuko ibyabaye byo kuvanaho inyubako ari ibintu bisanzwe ku bantu bose bagambiriye kubaka binyuranyije n'amategeko, ndetse bica igishushanyo mbonera, tuzakomeza kubikora mu gihe abaturage batabashije ku byumva ngo babyikorere."

Mulindwa kandi nyiyemeranya n'abavuga ko uyu muturage yaguye muri koma kuko hari amakuru bafite asobanura ko uyu mukecuru asanzwe arwara umutima ariyo mpamvu batahamya ko kuba yarajyanywe kwa muganga kwitabwaho byatewe no gusenyerwa.

Yakomeje yibutsa abaturage bose ko kuba igishushanyo mbonera cyaramaze kwemezwa n’inzego zose zibishinzwe kiba cyabaye itegeko, rero batazigera barebera uwariwe wese waba yifuza kubaca mu rihumye.

Ati "Ku bufatanye n’inzego turakomeza guhozaho, kuva ku mudugudu kugeza ku karere twese tukumva ibintu kimwe, kuko aribyo bitiza umurindi gukomeza kubaka nta byangombwa, kandi kubahiriza amategeko ni inshingano za buri wese."

Yaboneyeho gukebura kandi abihisha mu mutaka wa ruswa bakagira ngo bazubaka zuzure, ababwira abafashwe babihanirwa ndetse n’icyubakwa kigasenywa, ahubwo ko abaturage bakwiriye kugana ishami ry’butaka bakubaka bafite ibyangombwa.

Related Post