U Bufaransa: Minisitiri w’Intebe Gabriel Attal yatangaje ubwegure nyuma yo gutamazwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-08 08:38:20 Amakuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Gabriel Attal, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, aribwo aza gushyikiriza Perezida Emmanuel Macron ubwegure bwe nyuma y’aho ihuriro Ensemble ry’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bw'umukuru w'igihugu ritakaje imyanya myinshi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ikinyamakuru cnbc cyanditse ko mu cyiciro cya mbere cy’aya matora cyabaye tariki ya 30 Kamena 2024, ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Rassemblement National (RN) ryari ryagize amajwi 38,2%, Nouveau Front Populaire (NFP) igira 28%, naho Ensemble igira 20,3%. Imyanya yahatanirwaga ni 76.

Mu myanya 501 yahataniwe mu cyiciro cya kabiri kuri uyu wa 7 Nyakanga 2024, NFP yigaranzuye andi mahuriro, gusa muri rusange nta na rimwe ryagize ubwiganze busesuye bw’imyanya mu Nteko.

Biteganyijwe ko NFP izagira imyanya iri hagati ya 177 na 192 mu Nteko, Ensemble igire iri hagati ya 152 na 158, RN n’abayishyigikiye bagire iri hagati ya 138 na 145, aba-Républicains n’abayishyigikiye bagire iri hagati ya 63 na 67.

Kurushwa imyanya mu Nteko kwa Ensemble gusobanuye ko Minisitiri w’Intebe agomba kuba uw’ihuriro NFP ryegukanye imyanya myinshi, agasimbura Gabriel Attal wari umaze amezi atandatu muri iyi nshingano.

Related Post